Umukobwa wa William Ruto, perezida wa Kenya, yahawe inkwenene nyuma yo kuvuga ko afite ibiro by'umukobwa wa Perezida

Umukobwa wa William Ruto, perezida wa Kenya, yahawe inkwenene nyuma yo kuvuga ko afite ibiro by'umukobwa wa Perezida

Dec 14,2022

Abakoresha imbunga nkoranyambaga muri Kenya batunguwe kandi baranenga ko Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko afite “Ibiro by’umukobwa wa Perezida” cyangwa “Office of the first daughter”.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, kuwa kabiri Charlene yagaragaye yerekana abajyanye kandi bakorana nawe i Arusha muri Tanzania mu nama ya 2022 YouLead Summit.

Yumvikana avuga ati: “…uyu ni Jermaine Momanyi, ni ukuriye ubucuruzi n’ishoramari muri ‘office of the first daughter…’

Abari bamukurikiye bamwe bakoma amashyi abandi bagaseka, maze ati: “…Simbona igisekeje…”.

Charlene ntiyatangaje ibirambuye kuri ibyo biro bye bitamenyerewe, kandi ntakindi aratangaza kuri ibyo nyuma y’ibyo yavugiye i Arusha.

Kuba Itegeko-Nshinga rya Kenya ridateganya uwo mwanya uhabwa umukobwa w’umukuru w’igihugu byatumye benshi mu banyakenya ku mbuga nkoranyambaga batungurwa abandi babinenga.

Uwitwa Mboke Mwangi ati: “Ibi birasa n’igihe Trump yari ku butegetsi. Buri wese mu muryango we yari mu butegetsi.”

Nathan Douglas Ngumi ati: “Ibiro by’umukobwa wa perezida? Nabeho uko abishaka, ariko nareke kwishimisha mu misoro ya rubanda. Niba nishyura ibijya muri ibi biro n’iyo kipe ibi ntibikurikije amategeko kandi mfite ikibazo.”

Naho uwitwa Nyongesa Wafula ati: “Mbega akazi keza ku mukobwa wa perezida wa gatanu! Komereza aho Charlene.”

Kuva se yajya ku butegetsi mu kwezi kwa Nzeri(9), Charlene yagaragaye ahura n’abategetsi batandukanye mu gihugu ndetse ajya mu nama mpuzamahanga.

Avuga ko ari ‘impirimbanyi ku ihindagurika ry’ikirere’ akaba n’ijwi ry’urubyiruko. Kuri Twitter, abanyakenya bamwe bamugereranya na Ivanka Trump mu gihe se Donald yari ku butegetsi muri Amerika.

Bamwe mu bategetsi bo mu karere abana babo bafite imbaraga zigaragara cyangwa zitagaragara mu butegetsi cyangwa mu gisirikare.

 

BBC