M23 yatangiye kugera kuri bimwe mu byo yifuzaga

M23 yatangiye kugera kuri bimwe mu byo yifuzaga

Dec 13,2022

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022,Umutwe wa M23 washyize hanze itangazo riragaragaza ko yakiriye intumwa za FARDC, iz’umuryango wa EAC n’itsinda rishinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari (EJVM), iz’urwego rushinzwe iperereza n’intumwa za misiyo ya Loni ifite inshingano zo kubungabunga amahoro mu RDC.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki wa M23 yasobanuye ko bakiriye izi ntumwa i Kibumba ku wa mbere tariki 12 Ukuboza 2022 kandi ngo bakagirana ibiganiro mu mahoro.

Itangazo rya M23 ntirisobanura ibyari bikubiye mu biganiro impande zombi zagiranye uretse gusa kugarukira ku kwemeza ko byabaye amahoro.

M23 ivuga ko itegereje n’ibindi biganiro bizabera mu gace ka Bwiza aho ivuga ko inzirakarengane zikomeje gukorerwa Jenoside.

Umutwe wa M23 wari umaze iminsi usaba guhura n’abahuza mu bibazo ufitanye n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mbere yo gusubira inyuma ukava mu duce wigaruriye nkuko wabisabwe n’abo bahuza barimo Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida wa Kenya na Perezida Laurenco wa Angola. Abasesenguzi mu bya politiki baravuga ko iyi ari intambwe itanga icyizere ku makimbirane yadutse mu burasirazuba bwa Congo kuva aho M23 yongeye kuburira intwaro.