Umugore yahishuye ukuntu yari yararambiwe umugabo we ndetse atifuza kumubona. Umunsi umwe uyu mugabo ntiyatashye mu rugo. Reba ibintu batangaje byamubayeho

Umugore yahishuye ukuntu yari yararambiwe umugabo we ndetse atifuza kumubona. Umunsi umwe uyu mugabo ntiyatashye mu rugo. Reba ibintu batangaje byamubayeho

Dec 13,2022

Njye na Josh twari tumaze imyaka 12 yose tubana ariko nta munezero. Nibwiraga ko yanyicishije agahinda ariko naje gusanga nawe yari ababaye nka njye.

Uyu mugore abara inkuru ye agira ati:"

Josh ntiyakundaga gutaha atinze ubwo yabaga avuye ku kazi yakoraga nijoro kuko yageraga mu rugo mu gitondo cya kare izuba rikirasa. Nangaga urunuka inzu yacu. Kenshi nararaga ndira ntegereje ko agaruka mu rugo ndetse kanshi nabaga nsenga ngo ntagaruke.

Igitondo kimwe, ntiyatashye kugeza ubwo ngiye ku kazi ataraza. Ubwo natahaga mvuye ku kazi nasanze na bwo ntawuhari. Ntaka ibyo kurya birinda bishya ataraza. Nakabaye narishimye iryo joro kuko ntari bwongere kugerageza kuganira na we kandi atari bunsubize, gusa si ko byagenze kuko natangiye kumva muri njye ko hari ikintu kibi gishobora kuba cyabaye.

Umunsi ukurikiyeho mu gitondo nabyukiye kuri polisi, umupolisi wari uhari antega amatwi birangiye atangira kumbaza ibibazo byatumye ntangira kumva ko byose byatewe n'amakosa yanjye. Yambajije niba twarigeze turwana nti OYA, Niba hari icyo yambwiye, niba naramubabaje...

Birangiye yansabye ifoto ye. Arangije ansaba kwicara. Muri ako kanya intoki zatangiye guhinda umushyitsi.

N'uko umupolisi arambwira ati: "Umugabo wawe ni umuzamu". 

Akimara kumbwira ibyo natangiye kwibuka byishi by'ubukwe bwacu, maze ntangira kwibaza ikintu cyaba cyarashenye urugo rwacu.

Nagiye muri telefoni yanjye ntangira kureba amafoto y'ubukwe bwacu, aho twagiye muri buki, uko twizihizaga noheri...

Sinari narigeze numva na rimwe ukuntu nyina wa Josh yakoraga akazi ko gusukura ubwiherero. gusa byaje kurangira niyumvishije ko nashatse mu muryango udasobanutse.

Nyuma yo kwibuka ibi byose numvise ko Josh yagiye nyuma yo kubona ko nimenya ko ari umuzamu nzamuta kandi ko yabuze imbaraga zo kubimbwira bitewe n'ibiganiro twagiranaga.

Josh yari umuntu uvuga make kandi uhora atuje, yari umugabo ukora icyo yiyemeje.

Josh yari umugabo w'inzozi zanjye kandi ndamukunda by'ukuri. Ubu ni bwo numva uburyo namukundaga. Ndagirango mubwire aho ari hose ko mukunda kandi mukumbuye ndetse ko namaze kumwakira uko ari kose."

Uyu mugore asoza akomeza abakobwa bashaka abasore imiryango yabo itishimira kubera ubukene akavuga ko urukundo rw'ukuri rutareba amafaranga cyangwa imitungo ndetse agasaba abantu kujya babakomera amashyi kuko ari intwari.