Ibintu 5 by'ingenzi ugomba kwirinda gukora igihe utongana n'umwana wawe

Ibintu 5 by'ingenzi ugomba kwirinda gukora igihe utongana n'umwana wawe

  • Ibyo ugomba kwirinda kubwira umwana wawe

Dec 10,2022

Ku babyeyi benshi, kuganira n'abana babo birangira bibyaye intonganya cyane cyane iyo aba bana bari mu gihe cy'ubugimbi cyangwa ubwangavu. Ibi biterwa n'uko usanga ababyeyi bakora cyane, babaho mu buzima bw'umuhangayiko kugirango babashe gutunga umuryango.

Gusa niba ujya utongana kenshi n'umwana wawe dore ibintu 5 ugomba kwirinda gukora:

1. Ntukirinde imico y'umwana wawe

Ikintu cya mbere cy'ingenzi ugomba kwiga nk'umubyeyi ni ukumenya umwana wawe. Ibi bizagufasha kuba umubyeyi mwiza, umujyanama n'umuyobozi we mu buzima bukomeye acamo kugirango akure. Menya ko umwana wawe afite imyitwarire ye kandi izamuranga ubuzima bwe bwose.

2. Ntuzigere umubwira ko agomba kuba umuntu mukuru

Ibyiyumviro umuntu aba afite bishobora kugora undi wese utari we kubyumva. Kureba umwana wawe, ibimenyetso umubiri we ukora, kumva ibyo akubwira bizagufasha kumva uko yiyumva imbere muri we. Kumenya uko yiyumva ndetse no kumenya ikibimutera bizagufasha kuvumbura no kubasha gucunga amarangamutima ye.

3. Irinde gutuma impaka zanyu ziyongera

Ababyeyi benshi ntibabasha kumenya igihe cya nyacyo bakwiye kuganirizamo abana babo bari mu kigero cy'ubugimbi n'ubwangabi ibintu bituma birangiye bisanze bari gutongana na bo. Irinde gutongana mbere y'uko ibintu birenga ubushobozi bwawe.

4. Reka guterera iyo

Ababyeyi banshi iyo babonye umwana witwara nabi cyangwa usuzugura batangira kumva kurera bigoye. Benshi mu babyiyi bahita baterera iyo bati: "Kiriya cyana cyarananiye". Gusa n'ubwo byaba bimeze gutya n'ubwo waba uhora utongana n'umwana, mwembi muba mugifite amahirwe. 

Wowe n'umwana wawe mushobora gutsura umubano ukongera kumera neza niba mwese mufite ubushake n'umuhate wo guhinduka.

5. Witegereza ko umwana wawe arangiza impaka

Ntuzigere utegereza ko umwana ubwe ari we uzarangiza impaka cyangwa se ngo wumve ko umwana wawe ari we ukwiye guhinduka gusa wowe ntuhinduke. Abana ni abantu baba bagikura kandi bagenda biga ibintu bitandukanye. Niba wifuza ko umwana wawe ahinduka, banza uhinduke ubwawe.

Niba wifuza ikiganiro cyiza hagati yawe n'umwana wawe, icya mbere cyo gukora ni ukugaragaza ubushake bwo guhindura uburyo wumva ibyo mutumvikanaho. Ugomba kugerageza guhuza imitekereze n'umwana wawe utamuciriye urubanza.