Umutoza wa Manchester United yavuze ku byo kuba Cristiano yaramushinje kumusuzugura

Umutoza wa Manchester United yavuze ku byo kuba Cristiano yaramushinje kumusuzugura

Dec 10,2022

Umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag yatangaje ko kuba Cristiano Ronaldo atari afite imyitozo ngororamubiri ihagije bishobora kuba byaragize uruhare mu gutuma agorwa muri Manchester United.

Uyu mugabo yageze Old Trafford mu mpeshyi ariko ahitamo kugumana Ronaldo nk’umukinnyi mukuru gusa ntabwo uyu yamubaniye muri Premier League.

Ronaldo yabuze mu mikino itegura umwaka w’imikino kubera ko umukobwa we yari arwaye.

Ibi byamugizeho ingaruka kuko yagowe no kwitwara neza ndetse atsinda igitego kimwe gusa mu mikino 10 ya shampiyona yakinnye mbere y’uko atanga ikiganiro cyaciye ibintu hose bikamuviramo gutandukana na Man United.

Icyakora Ten Hag,yavuze byinshi kuri uyu mukinnyi w’imyaka 37,ati "Ntabwo yari intego yanjye [kutamuha umwanya],niko bigaragara ariko siyo yari intego yanjye.

Twashakaga ko aba mu mushinga wacu,ngo atange umusanzu muri Manchester United kuko n’umukinnyi ukomeye.

Afite amateka akomeye ariko ibyo ni ibyahise kandi tugomba kureba ahazaza kandi sinabitaho imbaraga zanjye.

Yashakaga kugenda kandi byari bigaragara.

Iyo umukinnyi adashaka kuguma muri iyi kipe agomba kugenda.Nakoze ibishoboka byose kugira ngo mugarure mu ikipe kuko mpa agaciro ubuhanga bwe.

Iyo ari mu bihe byiza aba ari umukinnyi mwiza kandi yashobora kudufasha kugera ku ntego dufite.Ibyo biragaragara ariko ntabwo yari ameze neza.

Abajijwe ku kuba uyu mukinnyi yaramushinje kutamwubaha,Ten Hag yagize ati "Mu mpeshyi twagiranye ikiganiro kimwe.Yaraje arambwira ati ’mu minsi 7 nzakubwira niba nshaka kuguma mu ikipe.Yaragarutse arambwira ati ndashaka kuguma hano.Kuva uwo munsi nta kindi nongeye kumva.

Nyuma y’aho nabonye byinshi bigaragaza ko yashaka kugenda."

Ronaldo nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Manchester United gusa biravugwa ko Al Nassr yo muri Saudi Arabia imwifuza ikajya imuhemba akayabo.