Dore impamvu 5 zishobora gutuma uhora ukundana n'abantu bakubabaza gusa

Dore impamvu 5 zishobora gutuma uhora ukundana n'abantu bakubabaza gusa

  • Ibyo ugomba kwitondera mbere yo kwinjira mu rukundo

  • Ibintu byagufasha kubona urukundo rw'ubuzima bwawe

Dec 10,2022

Niba uhora ukundana n'abantu batagukunda cyangwa birangira bakubabaje ni ikibazo gikomeye kuko birabaza cyane ariko binatuma ukura mu mutwe kandi ugaca akenge. Ikirenze kuri ibi bituma umenya icyo ushaka n'icyo udashaka ku mukunzi wawe.

Niwisanga rero buri gihe ukururwa n'abantu batagukunda cyangwa birangira bakubabaje, bizaba ari igihe cyiza cyo kwicara ugafata akanya ugatekereza, ukibaza ku kibitera. Buri wese akwiriye urukundo nyakuri kandi na we urarukwiye. Ese ni iki waba ukora nabi? Iyi nkuru ni cyo igiye kukwereka.

1. Urahubuka iyo ugiye gukunda

Ushobora kuba wicara ukabona incuti zawe cyangwa abaturanyi bafite abakunzi beza cyangwa ingo zishimye. Bose ubona basa n'abishimye kandi baragize amahirwe yo guhura bagakundana maze nawe ukumva ko ukwiye kubona ubu buzima bwiza. N'ubwo ubishimira batuma wumva wigunze kandi udakunzwe. 

Ibi bituma uhubuka ugakundana n'umuntu udashaka urukundo rurambye nyamara kubeara guhubuka nyine bikaba byatuma utabibona.

Kuko ushaka cyane umukunzi, bituma uhubuka ugakundana n'umuntu utari we. Urukundo ntiruhubukirwa kandi ntawe ushyiraho agahato. Icara utuzi urukundo ruzaza rugusanga igihe nikigera kandi ruzaza akenshi igihe utarwitezemo.

2. Wibwira ko umuntu ukunda n'ubwo atagukunda azageraho agahinduka

Ufite umuntu mukundana uzi neza ko atazahinduaka ariko ukishyiramo akanyabugabo ko wenda umunsi umwe bizaba. Ni byiza kugira ikizere ariko kugira ikizere no kwibeshya biragandukanye.

Urukundo ntirukwiye kubakirwa ku kuba umwe azahindura undi, cyangwa se ngo wumve ko umukunzi wawe agomba kumera nka we. Niba udashobora kwakira no ko kumukunda uko ari, icyo gihe umukunda ku mpamvu zitari zo cyangwa muri make ntumukunda.

3. Ntiwikunda ubwawe

Niba utikunda nta wundi muntu uzagukunda. Niba udashobora kwikunda no kwiyakira uko uri ntuzigera ubona urukundo urota mu buzima bwawe. Niba udashobora guhangana n'ibibazo no komora ibikomere by'amarangamutima yawe ntushobora kwizera kuzakunda umuntu mu buryo bwa nyabwo.

Niba ufite ibikomere by'urukundo ndetse ukaba ufite ubwoba bwo guhangana n'uburibwe bitera urimo uratuma ibintu birushaho kuba bibi kurushaho. Kwirengagiza ububabare ndetse no kubuhisha nta kintu na kimwe bifasha. Uzahora ukundana n'abantu utagakwiye gukundana na bo kuko wumva ko bazaguha urukundo na we ubwawe wananiwe kwiha. Gusa urukundo si ko rukora. Ugomba kwikunda no wiyubaha kugirango abandi na bo babigukorere. Nubigeraho ni bwo uzabona urukundo rw'ukuri wifuza.

4. Ufite ubwoba bwo kuba wenyine

Kwinjira mu rukundo kubera ko wumva uri wenyine cyangwa wigunze ni ryo kosa rikomeye umuntu ashobora gukora mu rukundo. Urukundo rw'ukuri ntirushobora kubakira ku kwiheba cyangwa ku bwoba bwo kuba wenyine. Kuba wakwinjira mu rukundo kuko ubona abandi bafite abakunzi nta na rimwe biba byiza kuko bizarangira wumva wigunze kurushaho.

5. Ukomeye cyane ku byahise

Kwinjira mu rukundo kugirango wiyibagize urwo wari urimo rutagenze neza ni amakosa akomeye. Uzumva wishimye igihe gito ariko nyuma bya bindi byose bizongera bigufatirane.

Kenshi bizatangira ari umubano usanzwe maze nyuma wisange wamukunze nyamara we atagukunda.

Ni byiza ko ubanza gukira ibikomere ufite, ukiha amahoro, ugakomeza urugendo, nyuma ukabona kugira undi mukundana.

Urukundo ntiruhatirizwa kandi ntiruhubukirwa. Gukundana gusa kugirango ugire umukunzi nta na rimwe bizaguha umunezero, uzahora wisanga wakundanye n'umuntu utari uwo wari ukwiye gukunda. Ibyiza ni ugutegereza umuntu wa nyawe, kandi utegereze urukundo rugusange ndakubwiza ukuri ruzaza mu gihe wowe utakekaga.