Umugore wa Pastor yirukanye umukozi we wo mu rugo wari utwite. Ubutumwa yamwoherereje nyuma y'amezi 6 amwirukanye bwatumye ahahamuka

Umugore wa Pastor yirukanye umukozi we wo mu rugo wari utwite. Ubutumwa yamwoherereje nyuma y'amezi 6 amwirukanye bwatumye ahahamuka

  • Umugore yabwiwe ko yanduye VIH n'umukozi wo mu rugo rwe yari amaze kwirukana

  • Bishop yaciye inyuma umugore we aryamana n'umukozi wo mu rugo

Dec 10,2022

Uyu mugore utashatse ko amazina ye atangazwa yahishuye amateka ye ababaje cyane yatumye yandura virusi itera SIDA akaba ayimaranye imyaka 11.

Kuri we, kubana n'ubwandu bwa virus itera SIDA ntaho bihuriye n'igikomere cy'umutima ndetse n'agashinyaguro yahuye na byo ubwo yamenyaga ko yanduye.

Bitandukanye n'abandi bamenya ko banduye bari kwa muganga ahaba hari umujyanama ubafasha kubyakira, we avuga ko yabimenye abibwiwe n'uwahoze ari umukozi we wo mu rugo nyuma y'igihe gito amwirukanye.

Uyu mugore yirukanye umukozi we wo mu rugo abitegetswe n'umugabo we wari Bishop.

Uyu mugore avuga ko uyu mukozi yamwandikiye nyuma y'ibyumweru bike amwirukanye amusaba ko bahura gusa we ntiyabwitaho cyane cyane kubera ko kwirukanwa kwe byari byatewe n'umugabo we kandi akaba atarashakaga kumusuzugura.

Bari bamaranye imyaka 14 bashyingiranwe. Avuga ko yakundaga gufasha abanduye VIH kubera ko yabonaga bihebye maze akabafasha kwigirira ikizere no kongera kwiremamo imbaraga zo gukomeza kubaho.

Uyu mubyeyi w'abana 4 avuga ko atari yarigeze atekereza ko yaba igitambo mu busambanyi bw'umugabo we n'umukozi wo mu rugo.

Ese byagenze gute ngo uyu mugore yisange yaranduye VIH?

Ubuzima bwe bwari bwibanze cyane mu by'itorero. Umugabo we na we yari Bishop  bityo bigatuma bose bahora ku rusengero akaba ari yo mpamvu bari bakeneye umuko zi wo mu rugo. Yakundaga guhagararira umugabo we mu bikorwa bimwe na bimwe yabaga atabashije kubonekamo.

Nk'abakundana, we n'umugabo we umwe yahoraga hafi y'undi, bakaganira byose kandi buri munsi mbere yo kugira umwanzuro bafata. Ntiyigeze amenya ko byose byari bigiye kurangira umunota umwe.

Yagize ati: "Umugabo wanjye yari umuntu wajyaga kwa muganga iyo hari akantu yabaga yumvise katagenda neza mu mubiri kandi natwe akadukurikirana. Byageze igihe ahagarika kujya kure cyane cyane hanze y'umugi ahubwo atangira kujya anyoherezayo cyane nanjye nkajyayo. Umunsi umwe ubwo nari mvuyeyo, nahuye n'amakuru yabaye kimomo ko umugabo wanjye aryamana n'umukozi wacu. Njyeze mu rugo ku mugoroba nagerageje kubimubaza ariko aho kunsobanura turatongana cyane.

Nyuma y'amezi 6 umugabo wanjye yansabye kwirukana uyu mukozi kuko twari tumaze kumenya ko atwite.

Sinashakaga kumwirukana ahubwo nifuzaga kumufasha, gusa Bishop ntiyabishakaga.

Nyuma y'igihe gito agiye,  uyu mukozi yaje kumvugisha yemera ko yaryamanye n'umugabo wanjye nk'uko byahwihwiswaga.

Igice cya nyuma cy'ubu butumwa cyarampungabanije cyane.

Uyu mukobwa yansabye ko nagura ibikoresho nkipima VIH nasanga naranduye nkatangira gufata imiti. yongeyeho ko umugabo wanjye we yamenye ko yanduye ndetse ko yari azi ko umwana atwite ari uwe.

Naragiye ngura ibikoresho byo kwipima ndabitahana. Njyeze mu rugo nasabye umugabo wanjye ko twakwipimira hamwe aho kubyemera cyangwa kubihakana yarampondaguye ku buryo nataye ubwenge nkongera gukanguka ndi mu bitaro nkinkijwe n'abavandimwe banjye bakuru ndetse n'abana.

Nahise mbabwira byose. Bamutera ubwoba ko bagiye kumurega mu nama y'aba-Bishop n'uko ahita ahunga umugi. Nyuma naje kumenya ko yakoze impanuka arapfa.

Byantwaye igihe kinini cyane kumubababarira ibyo yankore na nyuma y'uko apfuye, gusa ikibabaje ni uko ashobora kuba yarapfuye atihannye."

Asoza agira ati: "Nta muntu wakabaye yanduza cyangwa ngo yanduzwe."

ESE UYU MUGORE WAMUBWIRA IKI? NI IKI SE WABWIRA ABAGABO NK'ABA BACA INYUMA ABAGORE BABO? >> TWIGANIRIRE KURI FACEBOOK