APR FC yongeye kurara nabi ku nshuro ya 4 yikurikiranya nyuma yo kunanirwa kwikura imbere ya AS Kigali

APR FC yongeye kurara nabi ku nshuro ya 4 yikurikiranya nyuma yo kunanirwa kwikura imbere ya AS Kigali

  • APR fc yaguye miswi na As Kigali

Dec 09,2022

Ikipe ya APR FC yaguye miswi na AS Kigali 0-0, yuzuza imikino ine ya shampiyona yikurikiiranya itazi uko gutsinda bisa.

Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yari yasuye AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w'umunsi wa 12 wa shampiyona y'u Rwanda.

Ni umukino APR yasabwaga gutsinda kugira ngo yikureho igisuzuguriro cy'imyaka ine imaze idatsinda AS Kigali; gusa nanone gutsinda uyu mukino bikaba byashoboraga kuyifasha gutera icyugazi iyi kipe y'abanyamujyi ku rutonde rwa shampiyona.

APR FC yihariye igice cya mbere cy'umukino; gusa uburyo bubiri bw'ibitego yabonye mu minota 10 ya mbere y'umukino yabonye biciye kuri Lague Byiringiro inanirwa kugira umusaruro yabubyaza.

Iyi kipe y'umutoza Ben Moussa yanabonye ubundi buryo ubwo Mugunga Yves yahererwaga umupira mwiza mu rubuga rw'amahina rwa AS Kigali, gusa umupira ananirwa kuwukozaho ikirenge ngo awushyire mu izamu rya Ntwari Fiacre.

AS Kigali itigeze igaragara mu gice cya mbere cy'umukino yagerageje guhindura imikinire mu gice cya kabiri cy'umukino; gusa uburyo mbarwa bw'ibitego abakinnyi bayo babonye ntibashobora kububyaza umusaruro.

Uburyo bukomeye bwaranze igice cya kabiri cy'umukino bwabonetse ku munota wa 57 w'umukino; ubwo Mugisha Bonheur 'Casemiro' yarekuriraga ishoti rikomeye hanze y'urubuga rw'amahina umupira ukoherezwa muri koruneri n'umunyezamu Ntwari Fiacre.

Kunganya na AS Kigali byatumye APR FC yuzuza umukino wa kane wikurikiranya muri shampiyona idatsinda, dore ko yose yagiye iyinganga.

Iyi kipe nyuma yo kugwa miswi na Kitovu Sports ibitego 2-2 ndetse n'amakipe ya Mukura VS na Gasogi United banganyije 0-0; yahise ifata umwanya wa gatatu by'agateganyo n'amanota 21 inganya na Kitovu Sports.

APR FC irarushwa amanota arindwi na Rayon Sports iyoboye shampiyona y'u Rwanda by'agateganyo.