Uw'Imana yasize ntategereza ibinyejana by'imyaka: Umusore w'imyaka 18 yatorewe kuba Meya w'umugi muri USA

Uw'Imana yasize ntategereza ibinyejana by'imyaka: Umusore w'imyaka 18 yatorewe kuba Meya w'umugi muri USA

Dec 09,2022

Umunyeshuri wa kaminuza w’imyaka 18 yatorewe kuyobora umujyi muto wo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Arkansas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika birimo Little Rock, Arkansas, televiziyo KATV, byatangaje ko Jaylen Smith yatsinze amatora yo ku wa Kabiri kugira ngo abe Meya wa Earle.

Jaylen Smith, yatorewe kuba umuyobozi, atsinze ku majwi 235 uwitwa Nemi Matthews wagize amajwi 183, ukurikije ibyavuye mu matora ariko bitaratangazwa ku mugaragaro.

Uyu munyeshuri wa kaminuza yarangije amashuri yisumbuye kuri Earle High School muri Gicurasi.

Yabwiye KATV ko uruhare rwe muri guverinoma y’abanyeshuri y’ishuri rye byamuteye kwiyamamariza uwo mwanya.

Ati: "Abantu baratabaza bashaka impinduka, kandi ndashaka kuba impinduka zizateza imbere Earle ".

Smith yemeye kandi ko imyaka ye yatumye bamwe mu batora batamufata nk’umuntu ukomeje.

Ati: "Ariko buri gihe nabwiye abantu ko ugomba gutangirira ahantu runaka mu buzima".

Smith yiyamamaje yizeza guteza imbere umutekano rusange no kuzana ubucuruzi bushya, harimo n’ububiko bw’ibiribwa, mu mujyi w’abantu bagera ku 1.800 uri mu birometero 40 ugana mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Memphis, muri Tennesse.