EU yafatiye ibinano Maj. Willy Ngoma wa M23, Col. Ruhinda wa FDLR n'abandi barimo n'umunyemari w'Umubirigi

EU yafatiye ibinano Maj. Willy Ngoma wa M23, Col. Ruhinda wa FDLR n'abandi barimo n'umunyemari w'Umubirigi

  • EU yashyiriyeho ibihano abo ivuga ko bahungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa

  • Maj. Willy Ngoma yafatiwe ibihano na eu

Dec 09,2022

Komisiyo y'umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) yafatiye ibihano byo kudakandagira ku butaka bw'ibihugu biwugize abo ushinja guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Si ibyo gusa kandi kuko ku bafiteyo imitungo nayo igomba gufatirwa.

Mu itangazo EU yasohoye yagize: "Icyemezo cy'uyu munsi kiri mu bigize gahunda y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi igamije gushyigikira ingufu z’abayobozi ba DRC mu gushyiraho amahoro arambye no guhosha uburasirazuba bw’igihugu."

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma ndetse na komanda w’umutwe kabuhariwe wa FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uzwi nka CRAP, Protogene Ruvugayimikore uzwi nka Colonel Ruhinda bari ku rutonde. Barashinjwa gutegura no kuyobora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi byakorewe Abanyekongo mu burasirazuba.

Abandi bafatiwe ibihano barimo umunyapolitiki Justin Bitakwira wabaye Minisitiri muri RDC, Meddie Nkalubo usanzwe ari umuyobozi mukuru w'umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda na Colonel Joseph Nganzo Olikwa wabaye komanda wa batayo ya 312 muri Brigade ya 31 mu gisirikare cy’iki gihugu.

Nganzo arashinjwa kuyobora ingabo zo muri iyi batayo mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi byakorewe abasivili hagati y'ukwezi kwa Kamena n'Ukuboza 2021. Yamenyekanye cyane mu gihe yari komanda wungirije wa Brigade ya 21 y'ingabo zari zishinzwe ubutabazi bwihutirwa mu gice cya Minembwe, intara ya Kivu y'Amajyepfo.

Bitakwira usanzwe ari umuyoke w’ishyaka UNC ndetse wanarihagarariye mu nteko ishinga amategeko ya RDC, wanabaye Minisitiri ushinzwe iterambere ry'icyaro, arashinjwa gukwirakwiza imvugo z’urwango n’amagambo ahamagarira Abanyekongo gukorera ubugizi bwa nabi bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Mu bafatiwe ibihano harimo kandi William Yakutumba washinze Mai Mai Yakutumba, Désiré Londroma Ndjukpa uyobora umutwe witwaje intwaro wa CODECO n’Umubiligi w’umushoramari witwa Alain Goetz ushinjwa gukorana n'inyeshyamba mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro.

Alain Goetz avuga ko ibihano yafatiwe nta shingiro bifite ndetse ko EU ikwiye gusubiramo umwanzuro wayo. 

Yakomeje avuga ko yaretse imirimo yari afite muri sosiyete, African Gold Refinery, kandi ko itigeze ikora zahabu ivuye muri Kongo. Uruganda rutunganya zahabu muri Afurika ntirwashoboye kuboneka kugirango rutangwe ibisobanuro.

Ibi bije mu gihe Amerika nayo yafatiye ibihano Goetz hamwe n’amasosiyete menshi afite cyangwa agenzura, ivuga ko yagize uruhare mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga mu buryo butemewe n'amategeko bifite agaciro ka miliyoni amagana y’amadolari ku mwaka.

Ibi bihano bifite agaciro kugeza tariki ya 12 Ukuboza 2023. Bishobora kuzagumishwaho cyangwa bigakurwaho iki gihe nikigera.

Reuters