Imana ntirenganya: Nyuma yo gutabwa n'ababyeyi be akivuka kubera kuvukana isura itangaje irebere ikintu gikomeye cyamubayeho nyuma

Imana ntirenganya: Nyuma yo gutabwa n'ababyeyi be akivuka kubera kuvukana isura itangaje irebere ikintu gikomeye cyamubayeho nyuma

Dec 08,2022

Kuvukana ubumuga cyangwa se ukavuka utameze nk'abandi bishora gutera umwana kunyura mu buzima bugoye cyane. Ibi ni ko byagenekeye Jono aho ababyeyi be banze kumurera kubera ko yari afite isura idasanzwe.

Jono yanyuze mu buzima bukomeye kuva mu bwana bwe gusa nyuma yaje kwiyakira ndetse yiyemeza gufasha abandi bana bameze nkawe kubigeraho.

Jono Luancaster ubu afite imyaka 37, akaba yaravutse adasa n'abani bana. Mu maso he harangwaga n'urwasaya rutakuze neza nk'urwabandi kubera ko hari amagufa yaburagamo ndetse n'amatwi akunda kugereranya n'aya Bart Sympson(Umukinnyi uba muri firimi ya cartoon y'abanyamerika).

Nta gushidikanya ko yari arwaye indwara izwi nka Treacher Collins Syndrome, iyi ikaba ari indwara iterwa n'ubumuga bwo mu tunyangingo(DNA) bigaragazwa no kugira isura iteye ukwayo.

Juno yawe akivuka n'ababyeyi be. Icyateye aba babyeyi kwanga kumurera ngo bishobora kuba ari uko ari we mwana wa mbere bari babyaye kandi bakiri bato cyane mu myaka 20 bityo batinya kwigerekaho uwo musaraba.

Nyamara n'ubwo bamutaye mu buryo bubabaje, habonetse umubyeyi afata nka marayika murinzi maze amufata mu biganza bye aramutwara yemera kumurera atitaye ku ndwara arwaye mu gihe ababyeyi be bwite byabananiye kubyihanganira.

Uyu mubyeyi yamufashe afite ibyumweru 2 gusa, aramurera, hanyuma aza kwemerwa uburenganzira bwose kuri we nyuma y'imyaka 5 amurera.

Juno avuga ku mubyeyi we wamureze agira ati: "Yakoze akaza gakomeye, yarandinze." 

Juno avuga ko ibitaro byasobanuriye neza uyu mubyeyi ibibazo by'uyu mwana ariko ngo we yakomeje guseka kubera ibyishimo yaterwaga no kumureba.

Juno yanditse kuri instagram ye ati: "Icyo ukeneye ni urukundo, umubyeyi ufite urukundo kandi w'intwari."

Juno Lancaster n'umubyeyi wemeye kumurera

Juno avuga ko amaze gukura yabwiwe ko ababyeyi bamutaye kuko batashoraga guhuza nawe. Bityo aribwira ati: "Reka noneho mbahe amahirwe yo kuba bahuza na njye". Yanrabandikiye maze ababwira ko yifuza kuba yahura nabo gusa ku bw'amahirwe make ngo bamushubije ko batifuza guhura nawe.

Uyu mugabo w'imyaka 37, kuri ubu akora akazi ko kumurika imideri nyuma yo kurangiza amashuri. Ubu ngo iyo yirebye mu ndorerwamo aramwenyura kuko ngo yamaze kubona ko ari mu bantu bake bakurura abantu muri iyi si ya Rurema.

Ibi ngo ahanini akaba yarabibonye ubwo yasomaga bwa mbere umugore atatekerezaga ko yamukunda nyamara akaza kumukunda. Ngo kuva uwo munsi yavuye ku gitekerezo cyo kumva ko afite icyangiro ahubwo atangira kwiyumva n'umuntu w'igikundiro kandi ukurura abandi muri iyi si. Uwo munsi uyu mugore yaramubwiye ati: "Nkunda agasura kawe."

 

Juno asoza agira ati: "Banzanye muri iyi si. Ngomba kubaho ubuzima bampaye. Byari urugendo rurerure kugirango ngere aho ngeze ubu ariko ubu ndi mu mwanya mwiza w'ibyishimo n'umunezero."