Umunyarwandakazi Salima yashyizwe ku rutonde rw'abagore 100 bavuga rikijyana ku isi rujyaho ababa barakoze ibisa n'ibidashoboka

Umunyarwandakazi Salima yashyizwe ku rutonde rw'abagore 100 bavuga rikijyana ku isi rujyaho ababa barakoze ibisa n'ibidashoboka

  • BBC yashyize hanze urutonde rw'abagore 100 bavuga rikijyana ku isi

  • Salima Mukansanga arimo gusifura igikombe cy'isi cy'abagabo kirimo kubera muri Qatar

  • Mukansanga Salima ni we mugore wa mbere muri Afurika wabashije gusifura igikombe cy'umupira w'amaguru cy'abagabo ku isi

  • Yize Kubyaza gusa yaje guhinduka umusifuzi mpuzamahanga ku rwego rw'Isi

Dec 08,2022

Ni urutonde rwasohowe na BBC ku nshuro yayo ya 10.

Ni urutonde rwiganjeho abagore bo hirya no hino ku Isi, bo mu ngeri zitandukanye z'ubuzima.

Mu bagore b'ibyamamare bashyizwe kuri uru rutonde, harimo umuririmbyikazi Billie Eilish, Madamu wa Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine, Olena Zelenska, Umuhindekazi Priyanka Chopra Jonas usanzwe ari icyamamare mu gukina filime ndetse n'umunyamerikakazi Selma Blair na we ukina filime.

Barimo kandi Umurusiyakazi Alla Pugacheva, umunya-Iranikazi Elnaz Rekabi, umunya-Venezuela Yulimar Rojas w'icyamamare mu mikino yo gusiganwa ku maguru ndetse n'umunya-Ghana Nana Darkoa Sekyiamah usanzwe ari umwanditsi.

Salima Mukansanga yashyizwe kuri ruriya rutonde, nyuma y'iminsi mike yanditse amateka yo kuba Umunyafurikakazi wa mbere washoboye gusifura Imikino y'Igikombe cy'Isi cy'abagabo gikomeje kubera muri Qatar.

Muri Mutarama uyu mwaka bwo Mukansanga yabaye umugore wa mbere wari ushoboye gusifura Imikino y'Igikombe cya Afurika cy'abagabo, ndetse yanasifiye imikino Olempique yabereye i Tokyo mu gihugu cy'u Buyapani.

Mukansanga Salima kandi yayoboye imikino mpuzamahanga itandukanye mu marushanwa atandukanye y'abari n'abategarugori.

Uyu mukobwa w'imyaka 33 y'amavuko, mbere yo kuba umusifuzi yari yarize ibijyanye n'ububyaza.

BBC