Cristiano Ronaldo yari agiye gukora irindi bara mu ikipe ya Portugal habura gato

Cristiano Ronaldo yari agiye gukora irindi bara mu ikipe ya Portugal habura gato

  • Cristiano Ronaldo yari agiye gusiga ikipe ya Portugal muri Qatar imikino itarangiye

  • Cristiano yababajwe cyane no kutabanza mu kibuga mu mukino Portugal yanyagiyemo Ubusuwisi

Dec 08,2022

Bivugwa ko Cristiano Ronaldo yari yiteguye gusohoka mu ikipe y’igihugu akagenda atarangije igikombe cy’isi,nyuma yo gukurwa mu bakinnyi 11 ku mukino n’Ubusuwisi.

Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Man United yababajwe no kubwirwa n’umutoza Fernando Santos ko atari mu bakinnyi babanza mu kibuga ku mukino w’Ubusuwisi,bituma ngo ashaka kuzinga ibikapu akava mu gikombe cy’isi kitarangiye.

Abazi Cristiano Ronaldo bavuga ko ibi yari kubikora cyane ko akiri muri Manchester United, yanze kwinjira mu kibuga asimbuye iyi kipe iri gukina na Tottenham,ahita yigendera umukino utarangiye.

Imyitwarire mibi ya Ronaldo ikomeje kwiyongera mu ikipe y’igihugu cye,kuko kuri uyu wa Gatatu nabwo yanze kwitabira imyitozo y’abakinnyi b’abasimbura yahamagajwe n’umutoza.

Kuba Ronaldo ari hasi hakiyongeraho n’ibibazo by’imyitwarire ye mu ikipe ya Portugal, biri kubangamira umwuka mu ikipe.

Ikinyamakuru Record nicyo cyatangaje ko uyu mukinnyi w’icyamamare yashakaga gupakira ibikapu bye akava mu gikombe cy’isi nyuma yo kugirana ibiganiro na Santos, akamenya ko atagaragara mu bakinnyi 11 barakina umukino wa 1/16 wabaye kuwa Kabiri n’Ubusuwisi bakabutsinda ibitego 6-1.

Ronaldo yinjiye mu kibuga asimbuye bakina n’Ubusuwisi ariko nyuma agaragara atishimye ndetse ntiyafatanya na bagenzi be kwishimira kugera muri 1/4 no gushimira abafana babo aho yahise yiyinjirira mu rwambariro ntacyo yitayeho.

Amakuru avuga ko nyuma y’umukino Ronaldo yicaranye na Santos maze amugaragariza neza ko atishimiye icyemezo yafashe cyo kutamukinaish ndetse amukangishako ashobora gupakira ibikapu bye akava muri Qatar mu kiganiro cyuzuye uburakari.

Icyakora,ngo uyu ’yagaruye ubwenge’, kandi yumva agaciro ko gukomeza kubungabunga umwuka mwiza mu ikipe ya Portugali kandi ngo ’yahise ahindura ibitekerezo’.