Ngoma: Nyuma yo kwica murumuna we amukase ijosi yisobanuye mu buryo bwatunguye bukanatangaza benshi

Ngoma: Nyuma yo kwica murumuna we amukase ijosi yisobanuye mu buryo bwatunguye bukanatangaza benshi

  • Umugabo yavuze ko afite uburwayi bwo mu mutwe ubwo yisobanuraga ku bwicanyi yakoreye murumuna we

  • Uwineza Janvier yasabye urukiko ko yagabanyirizwa igihano yasabiwe nyuma yo kwica murumuna we

Dec 08,2022

Ubushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngoma mu karere ka Ngoma, bwasabiye igihano cyo gufungwa burundu umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica murumuna we wa kwa Se wabo bapfuye igiceri cya 100 Frw akamuca umutwe, mu gihe we avuga ko yagirirwa ikigongwe kuko yabikoze atabigambiriye kuko asanzwe arwaye mu mutwe.

Umugabo witwa Uwineza Janvier wo mu Kagari ka Birenga mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho kwica mwenewabo witwa Ntacyobazi Boniface amuciye umutwe.

Ni ubwicanyi bwabaye tariki 07 Ugushyingo 2022, ubwo Uwineza Janvier na Ntacyobazi Boniface babanzaga gusangira inzoga ubundi bakaza kugirana amakimbirane bapfuye igiceri cy’ijana (100 Frw) ubwo bari mu mukino w’amahirwe uzwi nk’ikiryabarezi.

Bamwe mu batuye muri aka gace, babwiye Radiotv10 dukeha iyi nkuru ko aba bombi babanje gutongana baharira, buri wese ashaka gukina, Janvier agahita yinyabya mu rugo akazana umuhoro agahita atema nyakwigendera akanamuca umutwe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukuboza 2022, habaye urubanza ruregwamo uyu mugabo, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uregwa yakoze iki cyaha yabigambiriye, busaba Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma kumuhamya icyaha rukamukatira gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha buvuga ko uwakoze iki cyaha yagikoranye ubugome bw’indengakamere kandi ko yabikoze yabigambiriye bityo ko akwiye iki gihano kiruta ibindi byose mu Rwanda.

Muri uru rubanza twakurikiranye nka RADIOTV10, rwabereye mu ruhame imbere y’imbaga y’abaturage bo mu Kagari ka Birenga mu Murenge wa Kazo, Janvier yireguye avuga ko kiriya cyaha atagikoze yakigambiriye kuko asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati “Icyemezo gihamya na muganga gihamya ubwo burwayi bwo mu mutwe, njyewe icyo cyemezo ndagifite, kandi ikindi nakongeraho kuri icyo gihano, numva bibaye ngombwa bangabanyiriza kuko ni ibintu nakoze ntagambiriye ntabyo nari nateguye.”

Ubushinjacyaha bwahise busobanurira Urukiko ko igisobanuro cyatanzwe n’uregwa avuga ko afite uburwayi mu mutwe, kidafite ishingiro kuko nta muganga ubifitiye ububasha wamuhaye icyo cyemezo kuko icyo yagaragarije Urukiko ari icyemezo cy’uburwayi busanzwe, mu gihe icy’ubwo mu mutwe gitangwa n’ibitaro bizwi birimo ibya Caraes Ndera.

Umushinjacyaha yagize ati “Ibi turasanga ari amatakirangoyi kuko nta muganga wabizobereye cyangwa se w’indwara zo mu mutwe waba waramusuzumye ngo agaragaze ko ubwo burwayi abufite koko.”

Umushinjacyaha ahubwo yagaragaje ko mu bisobanuro byatanzwe n’uregwa, byumvikanamo ko yakoze kiriya cyaha abitewe n’umujinya ndetse n’ubusinzi kandi bikaba bitari mu mpamvu nyoroshyacyaha ahubwo ko byaba impamvu nkomezacyaha.

Umucamanza yahise apfundikira urubanza, yemeza ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma kizasomwa tariki 14 Ukuboza 2022.

 

Src: Radiotv10