Mozambique: 2 mu bahoze bakuriye inzego z'iperereza ndetse n'umuhungu w'uwahoze ari perezida w'iki gihugu bakatiwe

Mozambique: 2 mu bahoze bakuriye inzego z'iperereza ndetse n'umuhungu w'uwahoze ari perezida w'iki gihugu bakatiwe

Dec 08,2022

Urukiko rwo muri Mozambique kuri uyu wa 7 Ukuboza rwakatiye igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 12 abantu 11 barimo umuhungu wa Armando Guebuza wabaye Perezida w’iki gihugu witwa Armando Ndambi ndetse na babiri bigeze kuyobora inzego z’ubutasi.

Ndambi, Gregorio Leao wari ukuriye urwego rukuru rw’ubutasi na Antonio Carlos do Rosario wari ukuriye urwego rw’ubutasi rw’ubukungu bakatiwe igifungo cy’imyaka 12, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha ububasha mu nyungu zabo bwite.

Ikinyamakuru Al Jazeera kivuga ko ibyaha byabahamye bikomoka ku nguzanyo y’amadolari ya Amerika miliyari 2 bafashe muri banki mpuzamahanga zitandukanye zirimo Credit Suisse yo mu Busuwisi na VTB yo mu Burusiya, mu izina ry’igihugu mu mwaka w’2013 n’2014, bakayashyira mu mifuka yabo.

Ni amanyanga avugwamo Manuel Chang wari Minisitiri w’imari kuko ngo ni we wasinyiye iyi nguzanyo. Gusa we kuva mu 2018 afungiwe muri Afurika y’Epfo, aho ategerejwe n’ubutabera bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) bumukurikiranyeho gukoresha ikoranabuhanga ry’iki gihugu kugira ngo aya mafaranga aboneke.

Umucamanza yatangaje ko Ndambi we mu mafaranga yafashe muri iyi nguzanyo, yayaguzemo imodoka zihenze ndetse n’inzu ifite agaciro ka miliyoni 590 z’amadolari ya Amerika muri Afurika y’Epfo. We yanaciwe ihazabu y’amadolari 2,500.

Aya manyanga yamenyekanye mu mwaka w’2016 yatumye ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu, IMF, n’andi mahanga atanga inkunga bifata umwanzuro wo kuba bihagaritse guha Mozambique inguzanyo. Byatumye ubukungu bw’iki gihugu buhungabana bikomeye kuko ifaranga ryacyo ryatakaje agaciro ku kigero kirenga 30%.