Muhima: umuturage yaguwe gitumo nyuma yo gukora sitasiyo ya mazutu itemewe iwe mu rugo

Muhima: umuturage yaguwe gitumo nyuma yo gukora sitasiyo ya mazutu itemewe iwe mu rugo

  • Yaganwe amajerekani asaga 150 ya mazutu yacuruzaga mu buryo butemewe

  • Mwesigwa yari yarakoze igisa na Sitasiyo ya Mazutu mu rugo rwe

Dec 08,2022

Mwesigwa ufite imyaka 69 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafashwe ahagana saa saba n’igice z’ijoro biturutse ku makuru yizewe Polisi yari ifite ko akora ubu bucuruzi butemewe.

Yagize ati: ”Tugendeye ku makuru twari twamaze kumenya ko Mwesigwa amaze igihe akora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri Peteroli, hateguwe ibikorwa byo kubuhagarika. Abapolisi ubwo bageraga mu nzu abamo, bayisanzemo amajerekani 156 yuzuye Mazutu, amwe muri yo ari mu ruganiriro andi ari mu cyumba yararagamo.”

Yakomeje agira ati: ”Ni ibintu byari biteye inkeke bitewe n’uko inzu yabagamo akodesha ubwayo yari ntoya, akagerekaho no kuyipakiramo mazutu ingana kuriya, bishobora kuba byateza n’ingaruka zikomeye abaturanyi be ndetse na we ubwe igihe haba hagize inkongi yayifata.”

Amaze gufatwa yavuze ko mazutu yafatanywe yayiguraga n’abashoferi b’amakamyo ahanini babaga bayikuye mu bubiko bayijyanye ku ma sitasiyo y’ibikomoka kuri Peteroli hirya no hino, na we akayigurisha n’abamotari, ndetse n’abashoferi b’imodoka ntoya.

Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhima kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho nk'uko urubuga rwa polisi dukesha iyi nkuru rwabitangaje.

CIP Twajamahoro yibukije abaturage cyane cyane abatunze ibinyabiziga ko ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorerwa ahantu hazwi kandi habugenewe, avuga ko ibyo uriya mucuruzi yakoraga binyuranyije n’amategeko, abasaba kandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari umuntu bazi ko akorera ubwo bucurizi iwe mu rugo.

Ingingo ya 6 y’Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n’biyikomokaho mu Rwanda iteganya ko Umuntu ukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 22 ivuga ko ahantu hihariye h’ububiko bwa peteroli n’ibiyikomokaho n’ahandi ibinyabiziga bitwara peteroli n’ibiyikomokaho biruhukira bigenwa n’Urwego rubifitiye ububasha.