Iperereza ryibanze rya Loni ryatangaje ko M23 ari yo yishe abaturage basaga 100 i Kishishe

Iperereza ryibanze rya Loni ryatangaje ko M23 ari yo yishe abaturage basaga 100 i Kishishe

  • M23 yashinjwe ubwicanyi bw'i Kishishe ibintu ihakana yivuye inyuma

  • M23 isaba Loni ko yagera aho ubwicanyi bwabereye kugirano imenye ukuri

Dec 08,2022

Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu muri Congo Kinshasa ndetse 'ubutumwa bwayo bushinzwe kuhagarura amahoro (MONUSCO), bashinje umutwe wa M23 kuba ari wo wakoze ubwicanyi bwiciwemo abarenga 100 i Kishishe ho muri Teritwari ya Rutshuru.

Aba bashyize ubu bwicanyi kuri M23, nyuma y'iperereza ry'ibanze bakoze kuri buriya bwicanyi.

Ni ubwicanyi cyakora cyo umutwe wa M23 uhakana, ahubwo ugashyira mu majwi Ingabo za Leta (FARDC) 'imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Mai-Mai na Nyatura bamaze igihe bakorana.

Raporo y'Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu muri Congo na MONUSCO ivuga ko abantu 131 barimo abagabo 102, abagore 17 'abana 12 ari bo inyeshyamba za M23 zishe, mu bwicanyi ivuga ko bwakorewe i Kishishe 'i Bambo hagati y'itariki ya 29 'iya 30 Ugushyingo 2022.

Raporo ivuga ko abishwe bicishijwe amasasu ndetse 'intwaro gakondo. Ivuga kandi ko uretse abishwe hari 'abandi umunani bakomerekejwe 'amasasu, ndetse ngo hakaba haranabaye ibikorwa bibarirwa muri 60 byo gushimuta. Ni mu gihe ngo abagore 22 'abakobwa batanu bafashwe ku ngufu.

MONUSCO na BCNUDH bavuze buriya bwicanyi "n’ubusahuzi byakozwe mu kwihorera", nyuma y’imirwano hagati ya M23 n’inyeshyamba za FDLR-FOCA, imitwe ya Mayi-Mayi Mazembe na Nyatura muri ako gace.

Abakoze iri perereza bavuga ko batageze i Kishishe na Bambo ahabereye ubwicanyi kuko hagenzurwa na M23, ko ahubwo babajije abantu bagera kuri 52 bahahunze bakagera i Rwindi(ni mu birometero 20 uvuye Kishishe) ahari ikigo cya MONUSCO.

N'ubwo Loni ivuga ko hishwe abaturage 130, Leta ya RDC yo ivuga ko hishwe abaturage 272 gusa M23 ikavuga ko Leta ya Congo ikabya ndetse ikanashyira igitutu kuri Loni kugirango itangaze imibare itari yo.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo kuvuga ko hari abantu 130 bishwe ari ugukabya. Yavuze ko Loni yihutiye gutangaza iriya mibare nyuma yo kubihatirwa na Leta ya Congo.

Yagize ati: "Twagaragaje aho duhagaze ku byabaye. Twasabye ko twafatanya na Loni gukora iperereza i Kishishe ariko ntiyigeze iza. Bagumye mu gace kagenzurwa na leta hanyuma bakusanya ubuhamya. [Abantu] 130 bapfiriye he?"

"Mbere na mbere ni ngombwa ko babanza kuza kugira ngo bamenye ukuri. Loni yahatirijwe gutangaza imibare, kabone n'iyo yaba ari ibinyoma."

M23 mu itangazo yasohoye ku Cyumweru gishize yavuze ko abishwe ari abarwanyi b’inyeshyamba zateye ibirindiro byayo muri turiya duce ndetse n’abasivile umunani.

Yavuze ko abaguye muri iyo mirwano hamwe n’abo basivile umunani bahise bahambwa tariki 30, igashinja leta ya Congo kwivuguruza mu mibare y’abapfuye no "kwita inyeshyamba zishwe abasivile".

SRC: Reuters