Umwaku Cristiano Ronaldo yakuye muri Manchester United umukurikiranye mu gikombe cy'isi

Umwaku Cristiano Ronaldo yakuye muri Manchester United umukurikiranye mu gikombe cy'isi

  • Cristiano Ronaldo ashobora kutazongera kubanza mu kibuga mu mikino Portugal isigaje gukina mu gikombe cy'isi

  • Cristiano Ronaldo yongeye kwivumbura ava mu kibuga asize abandi bakinnyi

  • Cristiano Ronaldo ntakiri amahitamo ya mbere mu ikipe ya Portugal

Dec 08,2022

Mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy'isi ikipe y'igihugu ya Portugal yatsinze Switzerland, iherezo ryo kuba kizigenza Cristano Ronaldo azongera kubanza mu kibuga rishobora kuba ryageze.

Umutoza wa Portugal Fernando Santos yafashe umwanzuro abanza Cristano Ronaldo hanze mu mukino banyagiyemo Switzerland ibitego 6-1 kuri uyu wa Kabiri. 

Umwana ukiri muto kuko afite imyaka 21 Goncalo Ramos wakinnye mu mwanya wa Ronaldo, yatsinze ibitego 3 ndetse anatanga umupira uvamo igitego ahesha itike ikipe y'igihugu ya Portugal ya 1/4 bazakinamo na Morocco kuwa 6, ariko si uyu mwana gusa kuko ikipe yose muri rusange wabonaga ikina neza ikanirukankana imipira inshuro nyinshi ikagera imbere y'izamu rya Switzerland buri mwanya.

Portugal yabanje Ronaldo mu kibuga,  ntikina umukino nk'uwo yaraye ikinnye kuko uba usanga bakina gake batihuta cyane ndetse banasifura buri mwanya ko Ronaldo yaraririye. Ronaldo ntiyarema uburyo bw'igitego nk'uko yabikoraga mbere akanatsinda. 

Muri uyu mukino Portugal yanyagiye mo Switzerland ku munota wa 71 Cristiano Ronaldo w'imyaka 37 yinjiye mu kibuga bamaze gutsinda ibitego 5-1 cya Switzerland ariko gushaka igitego byamunaniye burundu bitewe n'uko buri mwanya yabaga yaraririye.

Umutoza wa Portugal wafashe umwanzuro ukomeye akabanza Ronaldo hanze

Nk'uko abahanga mu bijyanye n'umupira w'amaguru bamaze kibitangaza, kugira ngo ikipe y'igihugu ya Portugal igere kure mu mikino y'ibikombe cy'isi cy'uyu mwaka irasabwa kujya ibanza hanze Cristiano Ronaldo nkuko byagenze kuri Switzerland. 

Bakomeje bavuga ko Portugal idafite Ronaldo ihererekanya umupira neza, ikataka cyane ndetse no mu gihe badafite umupira bakuwushaka kandi mu gihe gito. Iyo urebye ibyo byose bihita bigaragaza ko Ronaldo kuba azabanzamo mu mukino wa 1/4 Portugal izakinamo na Morocco bigoranye.

Ikirenze kuri ibi ni uko Cristiano Ronaldo yongeye gusubiramo amakosa yakoze muri Manchester United aho yivumbuye ku mutoza ubwo yamusimbuzaga mu mukino Portugal yakinnye na Koreya y'Epfo. Cristiano Ronaldo yasohotse yitotomba nyamara ntacyo yari yakoze ngo afashe ikipe ye.

Ku mukino wa Portugal yanyagiyemo Ubusuwisi umutoza yafashe icyemezo gikomeye amubanza hanze. Yaje kumwinjiza mu kibuga mu minota 15. Umukino urangiye ubwo abandi bakinnyi barimo gushimira abafana, Cristiano Ronaldo yabasize mu kibuga yigira mu rwambariro.

Uyu mugabo ukomeje kwambarira ibicocero aho yambariye impumbya, ntiyorohewe na gato no kuba agenda atererwa ikizere mu mikinire ye ndetse bisa n'aho kubyakira byamunaniye kuko we asa n'ucyiyumva nk'uko yari ameze mu myaka 5 cyangwa 10 ishize kandi atari ko bikimeze.