Morocco igeze muri 1/4 itari kumwe n'umutoza watumye ibona itike yo kukijyamo. Ese Byangenze gute? Agahinda k'umutoza Vahid Halihodzic

Morocco igeze muri 1/4 itari kumwe n'umutoza watumye ibona itike yo kukijyamo. Ese Byangenze gute? Agahinda k'umutoza Vahid Halihodzic

  • Vahid Halihodzic yahishuye ibyamubayeho kugirango yirukanwe mu ikipe ya Morocco yari amaze kubonera itike y'igikombe cy'Isi

Dec 08,2022

Vahid Halihodzic afite agahinda kenshi ko kubona Morocco igeze muri 1/4 cy'igikombe cy'isi batari kumwe nyamara ari we wayiteguye mu gihe cy'imyaka 3 ndetse akayifasha kubona itike yo kukijyamo.

Vialid yatoje Morocco kugeza ibonye itike yo kujya mu gikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar nyuma yo gutsinda RDC ku bitego 5-2 mu mikino yombi mu mukino wabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Nyamara, Valid yaje kwirukanwa mu kwezi kwa Munani iba ibaye incuro ya gatatu yirukanwa mu ikipe y'igihugu mbere gato y'igikombe cy'isi amaze gufasha kubona itike yacyo.

Bisa naho atahiriwe no gukina imikino y'igikombe cy'isi.

Uyu munya_Bosnia yahuye n'ibisa n'ibi muri Ivory Coast mu mwaka wa 2010, mu Buyapani muri 2018 gusa yabashije kugerana na Algeria muri 1/16 mu gikombe cy'is cya 2014.

Morocco iri kwishimira intsinzi mu gikombe cy'isi batari kumwe, ikaba yarageze muri 1/4 itsinze Espagne kuri Penaliti kuri uyu wa Kabiri.

Ubwo yabazwaga ku ikipe ya Morocco, mu gahinda kenshi Valid yasobanuye uko byagenze ngo yirukanwe. 

Yagize ati: "Aho kuba ndi muri Qatar ndi hano mu mvura n'ubukonje."

Yakomeje agira ati: "Nakoresheje imbaraga zanjye zose ntegura uyu mushinga mu gihe cy'imyaka 3 gusa bisa naho ari igimbe cy'isi ntagomba gukina. Byiza, ni ko ubuzima bumeze."

Icyo uyu mugabo yazize cyane cyane ni uguhamagara abakina mu gihugu benshi ndetse akanga guhamagara Hakim ziyech utari waragaraye mu mikino y'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'isi.

Yagize ati: "Iyo ugeze mu gihugu abakinnyi ntuba uzi abakinnyi beza bose. Rero bidusaba kubashaka. Uzi umubare w'amavideo narebye? Nibura agera ku gihumbi. Nahinduye hafi 80% by'abakinnyi. Twagombaga kubabona, abakinnyi bashobora gukinira ikipe y'igihugu.

Ikintu gituma umutoza yubahwa n'abakinnyi be ni umusaruro. Mbere Morocco ntiyari yarigeze ibona umusaruro mwiza mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi. Mpageze narabikoze. Intsinzi 7, kunganya umukino umwe, gutsinda nibura ku mpuzandengo y'ibitego 3 kuri buri mukino.

Ibyo ntishimiye ni ubukangurambaga bwiswe GUSIGA, umwuka mubi n'urwango hagati y'abagikiye amakipe atandukanye, hagati y'abakina muri Morocco ndetse n'abakina hanze yayo aho bamwe bashakaga ko abakina mu gihugu babuzwa gukina.

Iki gitutu cyavaga mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ubwaryo kandi byari bimaze igihe kirekire. Bashakaga ko mfata abakinnyi batatu cyangwa bane, mu gihe nabonye umusaruro badahari. Sinigeze mbyemera, kuko iyo utabashije gufata imyanzuro yawe nk'umutoza, abakinnyi bawe ntibashobora kukubaha.

Bamwe muri abo bari baranze gukinira ikipe y'igihugu mbere yaho kubera abo babana, incuti zabo... bifuzaga ko bakinira Espagne, Ubutaliyani cyangwa Ubufaransa.

Hanyuma babonye tuaze kubona itike y'igikombe cy'isi ibintu birahinduka batangira gusaba ko twabashyira mu ikipe. Biratangaje!!!

Numvako nakabaye ndi kumwe n'ikipe ya Morocco nubatse, twashoboraga gukora byinshi mu gikombe cy'isi. Nifuzaga cyane kurangiza umwuga wanjye nkoze amateka meza mu gikombe cy'isi maze nkavuga nti Birahagije!"