Mana Yanjye!! Uriya Musore Ni Uwahe? Umutoza Wa Espagne Avuga Kuri Azzedine Ounahi Wa Morocco Wabazengeje

Mana Yanjye!! Uriya Musore Ni Uwahe? Umutoza Wa Espagne Avuga Kuri Azzedine Ounahi Wa Morocco Wabazengeje

  • Umutoza wa Espagne yatangariye Azzedine n'umuzamu Bounou ba Morocco

  • Umutoza wa Espagne yavuze icyo yakora umukino na Morocco usubiwemo

  • Enrique yavuze ko bakinnyi be bahushije penaliti 3 zose bateye

Dec 07,2022

Ubwo Espagne yatsindwaga na Morocco umutoza wayo, Enrique yatangariye cyane umusore ukina hagati mu ikipe ya Morocco wabatesheje umutwe,

Morocco yasezereye Espagne kuri penaliti nyuma yo gukina iminota 120 yose nta gitego kibonetse ku mpande zombi.

Ubwo yabazwaga kuri uyu mukino, umutoza wa Espagne yavuze ko umukinnyi umwe wo hagati ari we wamutunguye cyane.

Yagize ati: "Natunguwe cyane n'imikinire y'umusore wari wambaye nimero 8. Mumbabarire sinibuka izina rye. Mana yanjye!! Kiriya gisore ni icya he? yakinnye neza cyane, byangaje, gusa ni we wenyine ntari mfiteho amakuru."

Abajijwe impamvu abasore be barase penaliti bose yavuze ko yari yatoranyije abeza mu bandi ndetse ko bibaye ko asubiramo ari bo yakongera gutoranya.

Yagize ati: "Ni njye watoranyije abazitera. Nahisemo 3 ba mbere. Natekerezaga ko ari bo beza kurusha abandi mu kibuga. Bibaye ngombwa ko nsubiramo ni bo nakongera nkahitamo. Ahari nakuramo umuzamu Bounou(Umunyezamu wa Morocco) ngashyiramo undi ndamutse mfite amahitamo. Penaliti sinizera ko ari umukino w'amahirwe. Ugomba kumenya uko ubyitwaramo, ugomba kumenya uko ubitwara gusa. Nakongera ngahitamo abakinnyi nahisemo."

Uyu mutoza yakomeje avuga ku hazaza he mu ikipe ya Espagne avuga ko nta kibazo afitanye n'umuntu uwo ari we wese mu ikipe cyangwa mu ishyrirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Espagne. Yavuze ko kubwe yahitamo kuyigumamo ubuziraherezo gusa ko ibyo atari we ubigena bityo ko ari ugutegereza imyanzuro izafatwa.

Ati: "Nzareba ikiza kuri njye no ku ikipe ya Espagne muri rusange."