WordCup: Umutoza w'Ubuholandi buzesurana na Argentine muri 1/4 yahishuye ko bazaserera Argentine kubera Lionel Messi

WordCup: Umutoza w'Ubuholandi buzesurana na Argentine muri 1/4 yahishuye ko bazaserera Argentine kubera Lionel Messi

  • Umutoza w'Ubuhorandi yahishuye ikizamufasha gutsinda ikipe ya Argentine bazakina muri 1/4

  • Ubuhorandi buzakina na Argentine muri 1/4

  • Messi ni we rufunguzo rwa Van Gaal kugirango atsinde Argentine

Dec 07,2022

Ubuhorandi buzahura na Argentine muri 1/4 cy'igikombe cy'isi mu mukino uzaba kuri uyu wa Gatanu taliki ya 9 Ukuboza saa 9:00 z'ijoro ku isaha y'i Kigali.

Umutoza w'Ubuhorandi, Louis Van Gaal abajijwe uko abona uyu mukino, yavuze ko Lionel Messi ari umuhanga ndetse ko ashobora guteza ibibazo bikomeye imbere y'izamu ry'uwo bahanganye gusa yongera ko ari na we shingiro ry'intsinzi yabo kuko n'ubwo ari mwiza ariko ashobora guteza ikibazo ikipe ye.

Yagize ati: "Rwose ni umwe mu bakinnyi bateye ubwobo kandi ushobora kurema uburyo bwo gutsinda bwinshi kandi akabikora wenyine. Gusa ku rundi ruhande ntago akina cyane n'uwo bahanganye iyo afite umupira. Aha ni ho amahirwe yacu ari."

Van Gaal yari kumwe n'ikipe y'Ubuhorandi ubwo yakurwagamo na Argentine muri 1/2 hitabajwe penaliti mu mwaka wa 2014. Ku bw'ibi yizera ko Ubuhorandi bugomba kwihorera.

Yagize ati: "Turacyafite amasinde yo gutabira. Si njya nkunda kubitekerezaho ariko ni uko ntekereza ko twagomba nanjye nahinduye intsinzi."

Yakomeje agira ati: "Ndashaka kwemeza abantu bo mu rugo(Mu Buhorandi) ko bagomba kureba uyu mukino. Bicare bafate icyo kunywa ubundi bishimana na twe. Ibi bizadutera imbaraga ubundi dukore akazi"