Nyuma y'imyaka 13 atandukanye n'umugabo we, Blessing CEO yasabye umugabo umushaka gutanga ibimuranga

Nyuma y'imyaka 13 atandukanye n'umugabo we, Blessing CEO yasabye umugabo umushaka gutanga ibimuranga

  • Blessing CEO avuga ko umubiri we yawuzigamiye undi mugabo bazabana

  • Blessing CEO yizeye ko azabona undi mugabo vuba

Dec 07,2022

“Natandukanye n’umugabo wanjye imyaka 13 irashize, ariko umubiri wanjye nawuzigamiye undi tuzashakana” - Blessing CEO

Atitaye ku kuba yaratandukanye n’umugabo babanaga, Blessing CEO, yatangaje ko umubiri we yaweguriye undi mugabo bazongera kubana.

Umuhanga mu mibanire Blessing Nkiruka Okoro wamamaye nka Blessing Ceo, yagaragaje ko urukundo rwe n’umubiri we nta wundi azongera kuwuha nyuma yo kwiyegurira umugabo bikarangira batandukanye.

N’ubwo hatambutse imyaka 13 atandukanye n’umugabo we, nta wundi yongeye guha umubiri we ndetse ngo nta n’uwo azongera kuwuha kugeza ahuye n’umugabo we w’ahazaza.

Binyuze mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko nyuma y’imyaka 13 atandukanye n’umugabo we wa mbere (Ex-Husband), abantu benshi bakomeje kumubaza uburyo yitwara kugira ngo abashe kubaho nta mugabo afite muri iyi myaka ye yose.

Bamubaza uburyo arinda abagabo umubiri we no kubaho nta mugabo afite cyangwa urundi rukundo. Blessing we avuga ko yakomeje gukora cyane, agerageza kwita ku isura ye n’uburyo agaragara ku bw’inyungu z’umugabo we w’ahazaza na cyane ko yizera ko vuba cyane azamubona. Yagaragaje ko akunda umugabo ufite uruhu rwirabura, akaba yizeye ko azamubona.

Mu magambo ye yagize ati: ”Natandukanye n’umugabo wanjye imyaka 13 irashize, ariko ntabwo nigeze niyereka abandi bagabo, bigatuma abantu benshi bibaza cyane kuri njye. Benshi banyita umuhanga mu bijyanye n’imibanire, niyo mpamvu rero nicaye nizeye ko umugabo wanjye w’ahazaza azaboneka vuba kuko nkomeje kwita ku mubiri wanjye. Rero ndasaba umugabo waba yiyumvamo kubana nanjye ko yakohereza ibimuranga”.