Itangishaka Blaise ukinira APR FC afunze azira gutwara yanyoye akagonga

Itangishaka Blaise ukinira APR FC afunze azira gutwara yanyoye akagonga

Dec 07,2022

Umukinnyi wa APR FC ukina hagati mu kibuga afasha abataha izamu, Itangishaka Blaise, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu azira gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha agakora impanuka.

Nyuma y’umukino wa Shampiyona APR FC yanganyijemo na Gasogi United igitego 0-0 ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 kuri Stade ya Kigali, bucyeye bwaho Itangishaka Blaise n’umufasha we Kambanda Yvonne berekeje i Rubavu, aho uyu mukinnyi avuka.

IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko cyamenye ko Itangishaka Blaise akigera i Rubavu ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza, yanyoye ka manyinya, atwara imodoka aza gukora impanuka, agonga umumotari n’umugenzi bakomereka byoroheje.

Uyu mukinnyi wavuje abakomeretse bagahita bataha, yatawe muri yombi na Polisi, ajya gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi i Rubavu.

Itangishaka yahawe iminsi itanu y’igifungo giteganywa n’amategeko, gihabwa uwafashwe atwaye yanyoye ibisindisha. Biteganyijwe ko azafungurwa ku wa Gatatu, tariki 7 Ukuboza 2022.

Uyu mukinnyi ntazagaragara ku mukino w’ikirarane wa Shampiyona APR FC izakirwamo na mukeba AS Kigali basanzwe bahanganira igikombe cya shampiyona kuwa kane tariki 8 Ukuboza 2022 kuri Stade ya Kigali.

Itangishaka Blaise w’imyaka 25 ni umukinnyi wa APR FC kuva mu 2018 aho yageze avuye muri Marines FC y’i Rubavu yamazemo imyaka ibiri aturutse mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Aspire ryo muri Sénégal riterwa inkunga na FC Barcelone, yarigezemo muri Nzeri 2010. Uyu musore akiri umwana yazamukiye muri SEC Academy.

Itangishaka Blaise yakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abari Munsi y’imyaka 17 na 20 mu bihe bitandukanye.

IVOMO: IGIHE