Rwatubyaye Abdoul muri uyu mwaka ntari mu mibare y'umutoza Haringingo

Rwatubyaye Abdoul muri uyu mwaka ntari mu mibare y'umutoza Haringingo

  • Imvune ya Rwatubyaye Abdoul ikomeje kumubuza gukinira Rayon Sports muri uyu mwaka

  • Rwatubyaye Abdoul ashobora kugaruka mu kibuga mu kwezi kwa Kabiri

Dec 06,2022

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yeruriye abakunzi b’iyi kipe ko uyu myugariro bagomba kumutegereza mu mwaka utaha.

Ati “Rwatubyaye Abdul ni umukinnyi tuzagarura mu kwezi kwa Mbere cyangwa mu kwezi kwa Kabiri, muri uku kwezi k’Ukuboza nibaza ko tutari kumwe.”

Rwatubyaye Abdul yagarutse muri Rayon Sports muri Kanama 2022 avuye muri FC Shkupi yo muri Macedonia, ni nyuma y’imvune y’agatsintsino yagize ayatumye amara igihe adakina akaba ari na yo yongeye kumugaruka muri Rayon Sports, amakuru avuga ko ashobora kongera kubagwa.

 

IVOMO: ISIMBI