Biratangaje: Umugore yamenye ko umugabo we amuca inyuma kubera kogosha umusatsi wo ku bice bye by'ibanga

Biratangaje: Umugore yamenye ko umugabo we amuca inyuma kubera kogosha umusatsi wo ku bice bye by'ibanga

  • Umugore yasabye gatanye nyuma yo kuvumbura ko umugabo we amuca inyuma. Reba ikimenyetso gitangaje yabonye ku mugabo we

Dec 06,2022

Abacamanza batunguwe no kumva ubuhamya bw'umugore wasabaga gatanya yemeza ko umugabo we amuca inyuma. Uburyo yabivumbuyemo buratangaje.

Uyu mugore uzwi nka Karen yabwiye urukiko ko ashaka gutandukana n'umugabo we kuko yamenye ko amuca inyuma. Urukiko rwamubajije icyo ashingiraho avuga ko umugore we amuca inyuma avuga ko yasanze yarogoshe umusatsi wo ku bice bye by'ibanga atabimubwiye.

Abisobanura muri aya magambo: "Umunsi umwe nashakaga ko dutera akabariro, nuko nkubitwa n'inkuba ubwo nabonaga ko yogoshe umusatsi wo kubice bye by'ibanga mubajije uko yabikoze atambwiye arancecekesha. Ibibazo byarakomeje mu rugo kugeza ubwo anyirukanye mu rugo mpamagaye ababyeyi ngo bumve ibyacu aracika."

Avuga ko atakwihanganira guharikwa ndetse ko kuva ibyo byaba batigeze bongera gusabana nk'abashakanye umwaka urenga ukaba ushize.

Mu kwiregura, Andrew umugabo wa Karen yavuze ko atari agambiriye guca inyuma cyangwa guharika umugore we ahubwo ko Karen ari we wahagaritse kumwitaho no gukora imirimo yo mu rugo yari asanzwe akora. 

Yagize ati: "Nta gahunda nari mfite yo gushaka undi mugore , gusa umugore wanjye yahagaritse kunyitaho. Nazanye undi mugore kubera ko imyitwarire ye yari yadukanye.Yego nakoze ikosa kandi ndaryemera. Karen ndamwubaha kuko ni mama w'abana banjye."

Burya ngo iyo umugore wawe cyangwa umugabo aguca inyuma ushobora kubibona bihereye ku tuntu duto duhinduka mu mibanire yanyu cyangwa mu mwitwarire ye.

>> Dore ibintu umugore wese uca inyuma umugabo we akora. Nubibona urabe maso

>> Abagore: Dore ibimenyetso byakwereka ko umugabo wawe aguca inyuma

ESE WOWE UBONA ARI IKIHE KIMENYETSO SIMUSIGA CYAKWEREKA KO UMUKUNZI WAWE AGUCA INYUMA? >> KANDA HANO TWIGANIRE KURI PAGE YACU YA FACEBOOK