DRC: Nibura abantu 272 nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu bwicanyi bwakorewe abaturage i Kishishe

DRC: Nibura abantu 272 nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu bwicanyi bwakorewe abaturage i Kishishe

  • Umubare w'abaguye mu bwicanyi bwa Kishishe wamenyekanye

Dec 06,2022

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko bumaze kubarura abasivili 272 buhamya ko biciwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gace ka Kishishe kari muri teritwari ya Rutshuru.

Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 29 Ugushyingo 2022, Leta ya RDC itangaza ku ikubitiro ko mu gihe iperereza rikomeje, imaze kubarura abasivili 50 bishwe. Gusa M23 igenzura aka gace yo yahakanye kubugiramo uruhare, inasobanura ko iyi mibare yahimbwe ku mpamvu za politiki.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 5 Ukuboza, Minisitiri w’inganda wanabayeho Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu 2007 kugera mu 2019, Julien Paluku Kahongya ni we watangaje uyu mubare mushya.

Gusa Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa guverinoma bari kumwe muri iki kiganiro, Patrick Muyaya, yatangaje ko nta makuru arambuye yatanga kuri Kishishe, bitewe n’uko iperereza rikomeje. Ati: “Ntabwo natanga amakuru arambuye kuri iki gitero. Iperereza ryatangijwe n’Umushinjacyaha Mukuru, bityo dutegereje ibizavamo."

Muyaya yakomeje avuga ko mu bazize iki gitero, harimo abana biciwe mu rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 no mu bitaro byo muri Kishishe.

Ubu bwicanyi bukimara kuba, amahanga yamaganye uwo ari we wese waba yarabugizemo uruhare, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ababukoze bakabiryozwa. Keretse Leta ya RDC, nta rundi ruhande rwigeze rugaragaza byeruye ko M23 yaba yarabukoze.