Ruhango: Indi modoka yo mu bwoko bwa HOWO yakoze impanuka ikomeye - AMAFOTO

Ruhango: Indi modoka yo mu bwoko bwa HOWO yakoze impanuka ikomeye - AMAFOTO

Dec 06,2022

Imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yakoreye impanuka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi ihitana umuntu umwe abandi batanu barakomereka.

TV1 dukesha iyi nkuru yagaragaje iyi modoka itukura yaguye munsi y'umuhanda w'igitaka.

Izi modoka zo mu bwoko bwa HOWO zikomeje kugarika ingogo mu gihe abasenateri bamaze iminsi basaba ko hasuzumwa ibibazo imodoka zo muri ubu bwoko zifite bituma zikunda gukora.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru, RBA, giherutse gutangaza ko polisi y’u Rwanda yabwiye abasenateri ko ifatanyije n’abakora ikamyo zizwi nka HOWO barimo gukora iperereza ngo barebe igituma zikunze gukora impanuka.

Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2022, abantu 15 bishwe n’impanuka z’izi kamyo.

Ikibazo cy’impanuka zihitana abantu giherutse guhagurutsa abasenateri, basura uturere dutandukanye bareba ingamba zihari mu gukumira impanuka zo mu muhanda ziteye inkeke muri iki gihe.

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bavuga ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda gihangayikishije bagasaba inzego bireba kugihagurukira kuko zihitana ubuzima bw’abatari bake.

Imibare Polisi y’u Rwanda y yerekena ko mu 2018 impanuka zahitanye abantu 597, muri 2019 zigwamo abantu 673, muri 2020 hapfa abantu 675 na ho 2021 baba 655.

Ikigega cy’ingoboka cyihariye kigaragaza ko kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2022 hamenyekanishijwe impanuka 990. Muri zo, impanuka 591 ni ukuvuga 59.7% zatewe n’ibinyabiziga bitari bifite ubwishingizi, harimo 74.6% bingana n’impanuka 441 zatewe na moto zidafite ubwishingizi.

Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’inzego zirimo ikigega cyihariye cy’ingoboka, ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda n’Urwego ngenzuramikorere RURA, hagarutswe ku bitera izi mpanuka birimo imodoka zishaje zitwara abanyeshuri n’amakamyo atunda imicanga n’amabuye.

RURA ivuga ko abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange batangiye guhabwa ikarita y’ubunyamwuga ku buryo 2043 bazihawe kuri 2,400 bazisabye. Gusa muri abo, 30 barahanwe bitewe no kwitwara nabi.

 

ESE IZI MODOKA WOWE UZIBONA CYANGWA UZUMVA UTE? >> KANDA HANO UDUHE IGITEKEREZO CYAWE