Amafaranga yagomba guhabwa abitabiriye ibiganiro bihuza Leta ya RDC n'inyeshyamba yanyerejwe

Amafaranga yagomba guhabwa abitabiriye ibiganiro bihuza Leta ya RDC n'inyeshyamba yanyerejwe

  • Uhuru Kenyatta, umuhuza mu biganiro by'abanye-Congo yababajwe no kubura kw'amafaranga yagenewe ibiganiro

  • Bamwe mu bitabiriye ibiganiro muri Kenya bagaye insimburamubyizi bagenewe

Dec 06,2022

Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza w'Abanyekongo mu mishyikirano ibera i Nairobi muri Kenya, yatunguwe no kumva amafaranga yagenewe abayitabiriye yaranyerejwe na zimwe mu ntumwa z'ubutegetsi Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Kuri uyu wa 5 Ukuboza ni bwo Uhuru yari kurangiza ku mugaragaro icyiciro cya gatatu cy'iyi mishyikirano, buri wese wayitabiriye agahahwa insimburamubyizi y'amadolari ya Amerika 300.

Gusa ubwo bari bamaze kugera mu cyumba cyagombaga gusorezwamo iyi mishyikirano, bamwe bivumbuye barasohoka, basobanura ko bo batahawe iyi nsimburamubyizi.

Uretse abatabonye aya mafaranga, Radio Okapi yatangaje ko hari n'abayanze bavuga ko ari make.

Uhuru winjiye muri iki cyumba nyuma y'iminota 30, nk'uko RFI ibivuga, yahise atangaza ko asubitse iki gikorwa, acyimurira kuri uyu wa 6 Ukuboza, anamagana yivuye inyuma abanyereje aya mafaranga.

Yagize ati: "Abaduteguriye iyi mishyikirano y'icyiciro cya 3 cya Nairobi bafite ikibazo. Ubwanjye ndi mu bashatse aya mafaranga. Kandi aya mafaranga si ayabo. Ni amafaranga yo kudufasha gushaka amahoro muri RDC. Abo bireba ntibatekereze ko ingingo y'amahoro ari urwenya cyangwa umukino."

Uhuru yakomeje avuga ko yiteguye gusaba Isi yose ko idakwiye kongera guha amafaranga abateguye iyi mishyikirano mu gihe baba batabaye inyangamugayo. Ati: "Nzabarega ku babakuriye, niba bibwira ko nta mbaraga mfite. Gusa mfite amatwi. Niteguye gusaba Isi ko itaha amafaranga aba bantu niba badashobora gutegura imishyikirano mu buryo bwiza. Aya mafaranga ntabwo ari ayabo, ni ay'ibiganiro by'amahoro."

Icyiciro cya gatatu cy'iyi mishyikirano cyatangiye tariki ya 2 Ugushyingo 2022. Nk'uko bisanzwe, cyitabiriwe n'intumwa za Leta ya RDC, abahagarariye imitwe yitwaje intwaro, za sosiyete sivile, abanyamadini n'amatorero, abayobozi ba gakondo ndetse n'imiryango mpuzamahanga.