Hatawe muri yombi abagabo 3 bakekwaho gukubita Emmanuel Muhizi bikamuviramo urupfu

Hatawe muri yombi abagabo 3 bakekwaho gukubita Emmanuel Muhizi bikamuviramo urupfu

Dec 06,2022

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunzwe abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umushoferi w’ikamyo mu cyumweru gishize.

Bivugwa ko Emmanuel Muhizi yitabye Imana nyuma yo gukubitirwa mu kabari kari ku muhanda i Kabuga, mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Amashusho y’uru rugomo rwabaye ku manywa y’ihangu yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bitera umujinya benshi- cyane cyane ko amafoto yagaragaje ko hari abarebereye uyu muntu akubitwa.

Kuri imwe mu mafoto, Muhizi agaragara yanizwe n’abagabo babiri, mu yindi aba aryamye hasi.

Yapfuye ku munsi yakubitiweho, ku ya 28 Ugushyingo.

Abakekwa ni Elie Ahishakiye, umuyobozi w’akabari kavuzwe, Jean-Claude Habiyaremye, ushinzwe umutekano na Juvenal Nshizimpumpu, umuzamu.

Thierry Murangira, umuvugizi wa RIB, yavuze ko uwahohotewe yitabye Imana nyuma yo gukubitwa icyane n’abagabo batatu.

Yavuze ko, mu iperereza ry’ibanze, abakekwaho icyaha bemeye ko bakubise nyakwigendera bavuga ko ari igikorwa cyo kwihorera nyuma y’uko Muhizi n’inshuti ye yitwa Arthur Niyonsenga, bivugwa ko bakubise inshuti y’aba batatu muri Kanama.

Mu gihe bivugwa ko Niyonsenga yafashwe azira icyaha yakekwagaho muri Kanama, bivugwa ko Muhizi yarokotse ntiyatangwa.

Aba batatu bakekwaho icyaha, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe hagikorwa iperereza.

Hagati aho, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga kugira ngo usuzumwe.

Bahamwe n’icyaha, abakekwaho icyaha bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na 20 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera ku 7 000 000,bigaragaye ko gukubitwa aribyo byateje urupfu rwa Muhizi.

The New Times