WordCup: Kylian Mbappe yemeye kuvugana n'itangazamakuru bwa mbere nyuma yo kubyanga incuro 2 zose ahishura icyabimuteye

WordCup: Kylian Mbappe yemeye kuvugana n'itangazamakuru bwa mbere nyuma yo kubyanga incuro 2 zose ahishura icyabimuteye

  • Mbappe yaganiriye n'itangazamakuru ku ncuro ye ya mbere mu gikombe cy'isi

  • Kylian mbappe yavuze ko impamvu yari yanze kuvugana n'itangazamakuru yari akeneye kwitegura bihagije

  • Mbappe yemeye kwiyishyurira amande azacibwa ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Bufaransa

Dec 05,2022

Kylian Mbappe yemeye gutanga amande mu izina ry’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu bufaransa [FFF] nyuma yo kwanga kuvugana n’itangazamakuru mu gikombe cy’isi.

Ku cyumweru, uyu musore w’imyaka 23 yatsinze ibitego bibiri mu mukino Ubufaransa bwatsinze Polonye 3-1, bagera muri kimwe cya kane cy’irangiza aho bazesurana n’Ubwongereza kuri uyu wa gatandatu.

Mbappe niwe mufaransa uri kwitwara neza kurusha abandi mu irushanwa ndetse afite amahirwe yo gutsindira urukweto rwa Zahabu kuko amaze gutsinda ibitego bitanu kugeza ubu.

Kuri iki cyumweru, Kylian Mbappe yavugishije itangazamakuru bwa mbere mu gikombe cy’isi [yabyanze inshuro 2], ariko akomeza guhisha izina rya Budweiser ku gihembo cy’umukinnyi w’umukino yahawe kuko atifuza kwamamaza inzoga.

Mbappe yaraye abwiye abanyamakuru ati: "Abantu bagiye bibaza impamvu ntagaragaye imbere y’itangazamakuru. Nari nkeneye gusa kwibanda ku irushanwa no ku mupira w’amaguru. Iyo nibanze cyane ku kintu, niko mbikora. Numvise FFF igiye gucibwa amande, bityo nzayishyura kuko ntekereza ko FFF itagomba kwishyura mu izina ryanjye. Iri ni irushanwa ry’inzozi kandi nshimishijwe no kuba hano kandi nashakaga kuba niteguye. Niteguye umwaka w’imikino wose, ku mubiri no mu mutwe, ariko turacyari kure cyane yo kugera ku ntego nyamukuru."

Mbappe ashimangira kandi ko gutsindira inkweto ya Zahabu atari byo yibanzeho cyane, kuko ubu Ubufaransa bwitegura ikizamini gikomeye n’Ubwongereza muri kimwe cya kane cy’irangiza ku wa gatandatu.

Mbappe yagize ati: ’Intego rukumbi yanjye ni ugutwara igikombe cy’isi.

Naje hano gutwara igikombe cy’isi, ntabwo ari inkweto ya Zahabu. Ntabwo aribyo byanzanye hano."