Abaganga bo mu itsinda rya UMA bapfukamiye Museveni bamusaba kwiyamamariza manda ya Karindwi

Abaganga bo mu itsinda rya UMA bapfukamiye Museveni bamusaba kwiyamamariza manda ya Karindwi

  • Abaganga basabye Museveni ko yakoengera akiyamamaza

Dec 05,2022

Itsinda ry’abaganga muri Uganda ryatunguye benshi muri weekend ubwo bapfukamaga imbere ya Perezida Yoweri Museveni bamusaba kuziyamamariza manda ya karindwi.

Museveni w’imyaka 78 ari ku butegetsi kuva mu 1986. Amatora rusange ataha ateganyijwe mu 2026.

Abaganga bahagarariye Uganda Medical Association (UMA) bari bitabiriye ikoraniro ryo gukunda igihugu mu murwa mukuru Kampala, aho ubakuriye yabayoboye mu gupfukama imbere ya perezida nk’uko amashusho y’ibinyamakuru byaho abyerekana.

Mu ijambo rye, umukuru wa UMA, Dr Samuel Odongo Oledo, yashimagije Museveni ko yavuguruye urwego rw’ubuzima akanateza imbere imibereho y’abarukoramo, nk’uko ikinyamakuru Nile Post kibivuga.

Odongo yakomeje asaba Museveni kuziyamamaza mu 2026 nk’umukandida perezida, asaba bagenzi be gupfukama bakamwereka ubusabe bwabo.

Icyo gikorwa cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bashinje iryo tsinda kuba abaja b’abanyapolitike.

Ariko mu butumwa kuri Twitter ishyirahamwe UMA ryitandukanyije na kiriya gikorwa rivuga ko “kidasobanura imikorere y’ishyirahamwe”.

Iryo shyirahamwe rivuga ko UMA “igihe cyose ivugana na perezida mu nzira zemewe, za kinyamwuga, harimo kumushimira mu bihembo byacu bya buri mwaka.”

BBC