Prince Kid yasohokanye bwa mbere mu ruhame na Miss Elsa wabaye nk'umwitangira ubwo yatwabwaga muri yombi - Bamwe bati: "Mukore ubukwe"

Prince Kid yasohokanye bwa mbere mu ruhame na Miss Elsa wabaye nk'umwitangira ubwo yatwabwaga muri yombi - Bamwe bati: "Mukore ubukwe"

  • Abantu bakomeje gusaba Prince Kid gukora ubukwe na Miss Iradukunda Elsa bivugwa ko bakundana

  • Miss Iradukunda yaragaje kwitanga gukomeye ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi

Dec 05,2022

Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bagaragaye bari kumwe n’inshuti zabo mu gitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa 3 Ukuboza 2022.

Nkuko amashusho yafashwe na IGIHE abigaragaza,aba bombi bari bahawe ibyicaro biri mu myanya y’icyubahiro, aho biba bigoye kuhafata ifoto cyangwa amashusho cyane ko baba bakingirijwe n’ibirahure.

Icyakora uko umuziki wazamukaga niko nabo bikozaga ibicu bakabyina, ibyatumye abanyamakuru batangira kubatungaho camera.

Prince Kid na Iradukunda Elsa bari kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga,kuko benshi bari gusaba uyu musore w’imyaka 34 guhita ashaka Iradukunda Elsa kuko yamurwaniye ishyaka mu gihe yari mu bibazo.

Abavuga ibi babishingira ku nkuru zavuzwe ubwo Prince Kid yari agitabwa muri yombi, hakaba haragiye hanze amakuru yahamyaga ko uyu mukobwa yakubise hirya hino ngo amushakire abatangabuhamya bamushinjura ndetse bakanaboneka.

Ibi byanatumye Iradukunda atabwa muri yombi icyakora aza kurekurwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

ESE WOWE UMUKOBWA AKUGARAGARIJE URUKUNDO MURI UBU BURYO WAMUHEMBA IKI? ESE NI IKI WABWIRA PRINCE KID? DUHE IGITEKEREZO KURI PAGE YACU YA FACEBOOK >> KANDA HANO TWIGANIRIRE