Umugabo yababariye umugore we yamuciye inyuma. Reba ikintu kibabaje yavumbuye nyuma yaho

Umugabo yababariye umugore we yamuciye inyuma. Reba ikintu kibabaje yavumbuye nyuma yaho

  • Umugabo yavumbuye ko umwana umugore we yabyaye atari uwe atari n'uwo umu-ex w'umugore we

  • Nyuma yo kubabarira umugore we kuba yaramuciye inyuma yavumbuye ikindi kintu kibabaje

Dec 05,2022

Umusore ukiri muto yashenjaguritse umutima nyuma yo gupimisha DNA y'umwana we agasanga si uwe ndetse si uwo umugabo yari azi wahoze aryamana n'uyu mugore(Umu-ex w'umugore we) mbere y'uko bashyingiranwa.

Dr. Penking abinyujije kuri Twitter yagaragaje uko byagenze muri uru rugo rwari rumaze igihe gito cyane rushinzwe rwubakiye ku gucana inyuma no kubabarirana.

Uyu mugabo avuga ko yamenye ko umugore we amuca inyuma n'uwo bahoze bakundana(umu-ex) mbere y'uko ubukwe buba, gusa yaje kumubabarira maze bakomeza umushinga wo kubana.

Nyuma y'umwaka, uyu mugabo wahoze amuca inyuma(umu-ex w'umugore we) yasabye ko umwana bari babyaye yakorerwa ibizamini by'uturemangingo(DNA test) avuga ko ari uwe.

Yagize ati: "Uyu mugore yaryamanye n'uyu wahoze ari umukunzi we ibyumweru bike mbere y'uko akora ubukwe n'umugabo we. Yaje no kubyemera imbere y'umugabo we amusaba imbabazi  undi na we aramubabarira. Nyuma y'amezi 9-10 uyu mugore yaje kubyara. Uyu wahoze ari umukunzi we avuga ko umwana yabyaye basa ndetse asaba ko hakorwa ibizamini bya DNA."

Umugabo w'uyu mugore yatekereje ko ari ubusazi maze yemera ko ibyo bizamini bikorwa.

Ikibabaje uwasabye ibizamini nta kintu na kimwe yigeze yishyura ahubwo umugabo w'uyu mugore ni we wishyuye buri kimwe yaba amatike, ibizamini...

Ibizamini byaje bitangaje kurushaho!!!!

Ibizamini byagaragaje ko yaba umugabo w'uyu mugore(Uwo bari bashyingiranwe) atari se w'umwana gusa uyu mwana nta n'ubwo yari uw'umugabo wahoze akundana n'uyu mugore(Uwo umugabo we yari azi ko baryamanye). Bivuze ko hari undi mugabo wa Gatatu utazwi wari waramuteye inda abandi bagasigara bitera amajeki ko ari bo se w'umwana.

ESE ARI WOWE BIBAYEHO WAKORA IKI? WAKONGERA UKABABARIRA UYU MUGORE CYANGWA? DUHE IGITEKEREZO CYAWE UNYUZE KURI PAGE YACU YA FACEBOOK >> KANDA HANO TWIGANIRIRE