Uhuru Kenyatta umuhuza mu mishyirano ihuza RDC n'imitwe iyirwanya yaciye amarenga yo kutazemera kuganira na M23

Uhuru Kenyatta umuhuza mu mishyirano ihuza RDC n'imitwe iyirwanya yaciye amarenga yo kutazemera kuganira na M23

  • Kenyatta yasabye M23 kubanza kubahiriza ibyo yasabwe n'inama y'i Luanda

  • M23 yasabwe kuva mu bice yafashe ndetse no guhagarika kugaba ibitero

  • Imishyikirano ya Leta ya Congo n'imitwe yitwaje intwaro iyirwanya

Dec 04,2022

Washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Uhuru Kenyatta, yaciye amarenga ko atazemera kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Perezida w’u Burundi, uwa Angola, uwa RDC na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, tariki ya 23 Ugushyingo 2022 bahuriye i Luanda, bafata imyanzuro irimo gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice iherutse gufata guhera tariki ya 25.

Ku munsi yasabiweho kubahiriza iyi myanzuro, M23 yasohoye itangazo, isobanura ko, nk’ubusanzwe, yemera guhagarika imirwano n’ingabo za Leta ya RDC, ariko ntiyarekure ibice yafashe, ahubwo isaba kuganira na Uhuru Kenyatta nk’umuhuza wa Leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize iti: “Umutwe wa M23 urasaba guhura n’umuhuza kugira ngo baganire ku kibazo kiyireba, mu rwego rwo gushaka uko amahoro arambye yagaruka mu gihugu cyacu.”

Uhuru mu kiganiro cyabereye i Nairobi yagiranye na Radio Okapi, yasabwe kugira icyo avuga kuri ubu busabe bwa M23, asubiza ko kuganira na yo ntacyo byaba bitwaye, ariko mu gihe yabanje kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda.

Ati: “ Nta kibazo na kimwe dufite cyo kuganira n’imitwe irimo M23 n’indi itari hano uyu munsi. Ariko igomba kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda. Turifuza ko imitwe yose y’Abanyekongo yisanga kuri aya meza y’imishyikirano kubera ko ni iy’Abanyekongo.”

Uyu muhuza asabye M23 kubanza kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda mu gihe yo idakozwa ibyo kurekura ibice yafashe, aho itanga impungenge z’uko ishobora kuba ibeshywa, bitewe n’uko na mbere y’uko isenyuka mu mwaka 2013, imyanzuro yari yarafashwe Leta ya RDC itigeze iyubahirizwa.