Perezida Félix Antoine Tshisekedi yategetse icyunamo mu gihugu cyose

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yategetse icyunamo mu gihugu cyose

  • Perezida wa DRC yashyize iki gihugu mu cyunamo nyuma y'ubwicanyi bw'i Kishishe

Dec 03,2022

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize iki gihugu mu cyunamo nyuma y'ubwicanyi bw'i Kishishe bwaguyemo abatari bake.

Iki cyunamo cyaraye cyemejwe n'inama y'Abaminisitiri Congo Kinshasa igomba kukimaramo iminsi itatu.

Ku wa 29 Ugushyingo 2022 ni bwo mu gace ka Kishishe ko muri Teritwari ya Rutshuru habereye ubwicanyi bivugwa ko bwaguyemo ababarirwa muri 50, n'ubwo imibare ikomeje kugenda ihindagurika.

Ni ubwicanyi Tshisekedi yamaganwe, binatuma asaba Guverinoma y'igihugu cye gushyiraho icyunamo cy'iminsi itatu mu gihugu hose.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giheruka gusohora itangazo rishinja icy'u Rwanda gufatanya na M23 gukora buriya bwicanyi; ibyo M23 yamaganiye kure mu itangazo iheruka gusohora biciye mu muvugizi wayo ushinzwe ibya Politiki.

Lawrence Kanyuka yavuze ko ibyatangajwe na FARDC ari ibihimbano ihuriyeho n'imitwe ya FDLR, Mai-Mai, APLCS na Nyatura "bigamije kuyisiga icyasha ndetse no kugisiga umubano mwiza ifitanye n'abaturage bo mu duce igenzura."

Uyu mutwe wavuze ko abaturage bo mu duce ugenzura babayeho mu mahoro, ndetse bakaba banakomeje ibikorwa bya buri munsi uko bisanzwe.

Amashusho M23 iheruka gushyira hanze yerekana bamwe mu barwanyi bayo bafatanya gukora umuganda n'abaturage ba kamwe mu duce twa Teritwari ya Rutshuru.

I Kishishe hiciwe abaturage mu gihe mu minsi yashize M23 yari yatanze impuruza y'uko FARDC n'imitwe bakorana bari gutegura ubwicanyi mu rwego rwo kuyisiga isura mbi.

Kugeza ubu ibihugu bitandukanye byatangiye gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bihishe inyuma ya buriya bwicanyi kugeza ubu bataramenyekana.