Gen. Muhoozi yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yatangaje kuri M23

Gen. Muhoozi yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yatangaje kuri M23

  • Gen. Muhoozi yavuze ko Gen Sultan Makenga ari indwanyi ikomeye

  • Gen. Muhoozi yaciye amarenga ko DRC yari ikwiye kuganira na M23

  • Gen. Muhoozi yavuze icyo yari gukorera M23 iyo aba akiri umugaba mukuru w'ingabo za Uganda

Dec 03,2022

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umujyanama we mu by’umutekano, yari guhura na Gen Sultan Makenga ukuriye M23 bakaganira ngo kuko ari umurwanyi ukomeye.

Uyu musirikare ukomeye ukunze kutavugwaho rumwe kuri Twitter,yahavugiye ko yari kujya kureba Gen Makenga bakaganira kuko ngo bari kumvikana.

Yagize ati “Iyo nza kuba nkiri Umuyobozi w’Ingabo, nagombaga guhita njya kureba Gen. Makenga. Ni umurwanyi ukomeye kandi nizera ko twari kumvikana.

Niba twari twiteguye kuganira na Joseph Kony (uyu yarwanyaga Uganda, ayobora inyeshyamba zitwa Lord Resistance Army), kuki bitaba kuri M23?”

Gen Muhoozi akunze kugaragaza ibitekerezo bidasanzwe yaba ku nyeshyamba za M23 cyangwa ku kwibasira ibindi bihugu,dore ko mu minsi ishize yavuze ko ingabo za Uganda zafata Nairobi mu cyumweru kimwe bigatuma benshi bacika ururondogoro ndetse se Museveni amusabira imbabazi.

Ibi kandi byatumye akurwa ku mwanya wo kuba umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.