Dore amagambo 10 ugomba kwirinda gukoresha uganira n'umukunzi wawe kuko ashobora gutuma umubura burundu

Dore amagambo 10 ugomba kwirinda gukoresha uganira n'umukunzi wawe kuko ashobora gutuma umubura burundu

  • Amagambo atari meza igihe uganiriza umukunzi wawe

  • Imvugo ugomba kwirinda gukoresha ku mukunzi wawe

  • Ibyo ugomba kwirinda kubwira umukunzi wawe

  • Ibintu utagomba kubwira umukobwa mukundana

  • Ibintu utagomba kubwira umusore mukundana

Dec 02,2022

Ku bakundana, menya amagambo 8 udakwiye gukoresha uganira n'umukunzi wawe kuko yabasenyera urukundo rwanyu.

Mu gihe uganiriza umukunzi wawe, hari amagambo amwe n’amwe ushobora gukoresha bikagaragara ko ufite imico itari myiza bikaba byanatuma akunyuzamo ijisho akanakubenga. Ni byiza rero ko wirinda kujya ukoresha aya magambo, mugihe uganira n’uwo wihebeye:

1. Wangu

Ijambo rya wangu ni ijambo rigenda rikoreshwa cyane n’abantu batandukanye, cyane iyo ushaka kwereka umuntu ko ari umuntu wawe ariko ntabwo ari ijambo ryiza ryo kubwira umuntu ukunda inshuro nyinshi. Kumwita wangu bimwereka ko nta mwihariko umuha muri benshi cyane uba ushobora kubyita.

2. Mwana

N’ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane, ni akajambo katakirwa neza, katakwitwa nyandagazi ariko katubahishije umuntu bihagije, n’ubwo uwo ukunda aba akeneye ko umuha ibyubahiro birenze, ni ingenzi cyane cyane kumenya kumwubaha n’ubwo mwaba mwisanzuranaho. Aha ushobora gukeka ko ntacyo byatwara urukundo rwanyu, ariko cyane abahungu benshi ntibakunda umukobwa ubabwira ngo ”Mwana”, n’iyo atabikubwira burya akenshi arabigaya.

3. Nta rukundo rukibaho

Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira, ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabimutangariza mu ruhame cyangwa ukanabibwira uwo ukunda, ni ibimwereka ko nawe utamukunda.

4. Abakobwa bakunda utuntu duhenze

Impamvu ugomba kwirinda kumuvugira amagambo nk’ayo iruhande, niba koko umukunda uba ubona adakunda ibintu. Ubwo rero kumubwira ko abakobwa bakunda ibintu byinshi kandi bihenze, nawe ari umukobwa, ni nko kumwereka ko nawe ari we.

5. Abahungu bose ni kimwe

N’ubwo waba ukeka ko abasore bikundira imibonano kurusha uko bakunda umukobwa baba ari inshuti, ni ingenzi kutereka umuhungu ko ari uko wumva ibintu. Kubibwira umuhungu mubana ni kimwe kimwereka ko imbere yawe nta gaciro gahambaye umuha, kandi kugira ngo urukundo ruryohe aba yifuza kuba umwihariko.

6. Uriya mukobwa ni indaya

Igihe uri kumwe n’uwo ukunda, irinde kumwereka ko ugira ingeso yo kunegurana kuko nutangira kwita undi muntu indaya,azabona ko ucira abandi imanza unanegurana kandi atari byiza cangwa se ko wenda iyo ugeze ahandi na we umwita indaya cyangwa andi mazina.

7. Umugabo ni umwana w’undi

Kwereka umusore cyangwa umugabo wawe ko umugabo ari umwana w’undi nk’uko bikunda kuvugwa na bamwe, ntabwo ari ikirungo ku rukundo kuko bimuca intege. Ahita yumva ko utazigera umwizera na rimwe.

8. Nta muntu wantesha igihe mu rukundo

N’iyo waba uvuga ibyakubayeho, irinde kwereka umukunzi muri kumwe ako kanya ko utajya utinda mu by’urukundo. 

9. Nta mugabo udaca inyuma umugore we

Aha uba umwereka ko nta mugabo udasambana. Aha rero ahita yumva ko igihe cyose uzaba umutekerezaho izi ngeso kabone n'ubwo yaba atazijyamo. Wakwibaza uburyo wabana n'umuntu utakwizera.

10. Abakobwa ni injiji

Hari abasore bakunze gukoresha iri jambo. Niba ubwiye umukobwa mukundana ko abakobwa bose ari injiji nawe ahita yibaza uko umufata. Kuba ari kumwe na we ahita yumva bimugira injiji nk'uko ubivuga.

Kuganiriza uwo ukunda ntibisaba amashuri, gusa bisaba kwigengesera birenze, nawe wabona utundi tugambo wakirinda cyane imvugo nyandagazi n’utundi twose twatuma yumva utamwubaha uko bikwiye.