Abagore: Menya ibishobora gutera umugabo wawe gucika intege no kurangiza mu isegonda rimwe umenye uko umufasha

Abagore: Menya ibishobora gutera umugabo wawe gucika intege no kurangiza mu isegonda rimwe umenye uko umufasha

  • Ibitera umugabo kurangiza vuba

  • Impamvu zituma umugabo acika intege igihe atera akabariro

  • Uko umugore yafasha umugabo we kudacika ntege mu gitanda

Dec 02,2022

Iteka abagore baba bifuza kumenya ikintu gituma umugabo bishakiye acika intege mu gihe bamukeneye. Ese biterwa ni iki ? Menya impamvu.

Mu gihe urimo gukomeza gushaka ukuri kwabyo, abagore benshi bisanga bangije buri kimwe aho kugira icyo bakemura. Mu gihe umugore atakiye ko umugabo we afite ikibazo ngo amufashe, aramunenga bigatuma byinshi bipfa, uyu muco usenya ingo nyuma abagore bakazasanga barisenyeye ku kibazo kitari kinahari kuko naho birukiye bagisangayo.

Aho gufata umugabo wawe nabi, mufashe muri ubu buryo. Ese ni iki gishobora gutuma umugabo agira ubushake buke cyangwa agacika intege mu gihe cyo gutera akabariro?.

1. Gutekereza cyane

Ntabwo ukwiriye kugenzura buri ntambwe umugabo wawe ateye cyangwa ngo umubaze ibibazo byinshi. Ntuzagerageze kuvumvura impamvu ya nyayo yabimuteye. Nk’umugore urasabwa gutuza ukamenya impamvu abyitwayemo gutyo.

2. Kuba nta mutekano afite /Adatuje

Umugore w’inteshamutwe uri kwiyumva nk'ushaka umugabo muri uwo mwanya akenshi ahura n’iki kibazo kuko buri mugabo hari ubwo atamugirira ubushake. Ikintu gituma umugabo abura amahoro ni igihe aba afatwa nk’uguca inyuma cyangwa ukaba umushinja amakosa adafite.

Abagore benshi baca intege abagabo babo kubera kubafata nk’abanyantege nke cyane. Bahora babatesha umutwe kandi ntacyo bakora ngo babafashe ibyo bigatesha umugabo umutwe bikaba byatuma nta n'icyo yakora.

3. Kumubwira ibintu bimunaniza

Abagore bakora aya makosa yo kubwira abagabo babo inkuru mbi z’uko umunsi wagenze babatonganya bakabikora mu isaha yegereye iyo gutera akabariro, bibazanira ikibazo. Ni byiza gusangira amakuru ariko uzitonde unagenzure igihe ubivugira.

4. Kwirengagiza ingaragaro yawe

Buri mugabo akunda umugore ugaragara neza cyane, wiyambitse neza ndetse wamukuruye. Umugabo wese akururwa n’ubwiza bw’umugore we kuko ni bwo ashyira imbere. Biragoye, ntabwo wakumva ukuntu buri mugabo aba yifuza umugore we gusa nk’umumarayika.

5. Kumwiringira cyane ukarenza

Umugore ufata umwanya wose akawushyira ku mugabo we amutegerejeho buri kimwe nawe atuma adashobora kugira icyo yimarira. Umugore agirwa inama yo guhaguruka nawe agakora agashaka amafaranga.

6. Kutamwitaho mu ibanga kandi bucece

Umugabo aba yiteguye ko umugore we amwumva no mu gihe acecetse. Umugore aba agomba gusoma intekerezo z’umugabo we cyane. Ibi bituma amenya ibyamubabaje ku buryo no mu buriri bimufasha.

7. Kumurenganya

Mu gihe umugabo wawe yagerageje kugufasha gukemura ibyo mu rugo, fata umwanya wawe umushimire byimazeyo bizamuha imbaraga no muri cya gihe.

Inkomoko: OperaNews