Abagabo: Dore ibintu buri mugore wese aba yifuza gukorerwa n'umugabo we mbere yo kuryama

Abagabo: Dore ibintu buri mugore wese aba yifuza gukorerwa n'umugabo we mbere yo kuryama

  • Ibintu wakorera umugore wawe mbere yo kuryama akaryama yishimye

  • Ibintu bishimisha umugore iyo abikorewe n'umugabo we

Dec 01,2022

Iyi nkuru irafasha abagabo kumenya ibintu by’ingenzi abagore baba bifuza mu masaha y’ijoro mbere yo kuryama ariko bagatinya kubivuga.

1. Buri Mugore aba yifuza ko umugabo we amwifuriza ijoro ryiza

Birumvikana rwose kandi cyane, irij ambo ryifuriza uwo mwashakanye ijoro ryiza riba rikenewe kandi cyane. Atitaye ku munaniro ufite cyangwa ingano y’akazi wakoze, umugore wawe yifuza ko umwifuriza ijoro ryiza. Gufata inshingano nk’umugabo mu rugo ni ikintu gikomeye kandi burya uko gikomeye ni nako nawe ugomba gukomera. Ibi nubikora bizagufasha no yindi mirimo mu rugo rwawe.

2.  Kumusoma byuje urukundo

Umugore ntabwo azakubwira ngo ‘wansoma’, bizavuga bacye - ariko iki ni ikintu abagore bose bifuza kandi bakacyifuza cyane. Rero mbere yo kuryama ntuzibagirwe kumusoma ku gahanga cyangwa ahandi hantu ushaka dore ko ni wowe uzaba uri kumwe nawe mwenyine. Niba ushaka kumwegera uzabanza uhere ku minwa ye kandi ni byo yifuza.

3. Kumukinisha agakino gato

Ntuzamuhutaze ariko uzamukinishe agakino gato, gatuje, akine yishime aseke mbese ubone ko amwenyuye. Abagore bishima cyane iyo bamaze gutera akabariro ariko niyo bamaze gukina n’abagabo babo barishima cyane birenze uko wabitekereza. Ibi nubikora umubano wawe nawe uzaba uwuteza imbere cyane kandi uzarushaho kuba mwiza.

Inkomoko: Health.havrd.edu