WordCup: Ibya Neymar bikomeje kuyoberana ndetse amahirwe yo gukina 1/16 ni hafi ya ntayo

WordCup: Ibya Neymar bikomeje kuyoberana ndetse amahirwe yo gukina 1/16 ni hafi ya ntayo

  • Imvune ya Neymar ntirakira neza ku buryo yakina

  • Neymar ashobora gusiba imikino myinshi mu isigaye mu gikombe cy'isi

  • Neymar akomeje kuvurwa imvune

Dec 01,2022

Ikipe ya Brazil yakiriye inkuru mbi ko kizigenza wayo Neymar Jr ashobora kudakina umukino wa 1/16 kubera imvune ye itarakira neza.

Byari byitezwe ko Neymar Jr asiba imikino 2 yo mu matsinda nyuma yo kugira ikibazo cy’akagombambari ku mukino batsinzemo Serbia ibitego 2-0,atarangije.

Neymar Jr byari byitezwe ko azagaruka bahura n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda H ririmo Portugal,Uruguay,Koreya y’Epfo na Ghana.

Brazil yamaze kurenga amatsinda kuko yatsinze imikino 2 yose yakinnye aho kuwa mbere yesuye Ubusuwisi ibutsinze igitego 1-0 cya Casemiro.

Kuri uyu wa Gatanu,Brazil irahura na Cameroon mu mukino wa nyuma wo mu itsinda ariko Neymar Jr na Danilo baracyari hanze.

Uyu Neymar Jr yagumye kuri hoteli kubera uburwayi ubwo igihugu cye cyatsindaga Ubusuwisi.

Ikinyamakuru TNT Sports cyo muri Brazil cyavuze ko bigoye ko Neymar Jr azakirira igihe agakina umukino wa 1/16.

Cyanditse ngo "Danilo ashobora kugaruka mu mukino wa 1/16 ariko Neymar na Alex Sandro baracyavurwa imvune."

Myugariro Alex Sandro nawe yagize imvune y’ikibero bityo ntabwo azagaragara ku mukino wa Cameroon.