Nyamasheke: Ingurube yariye umwana w'imyaka 3.5

Nyamasheke: Ingurube yariye umwana w'imyaka 3.5

  • Ingurube yishe umwana wari wasizwe ku rugo n'ababyeyi be

Nov 30,2022

Umwana witwa IZERE INEZA Willo Queen w’imyaka 3.5 wo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke yariwe n’ingurube ababyeyi be bari boroye ahita apfa.

Uyu mwana wo mu mudugudu wa Maseka mu kagari ka Kibogora,yasanzwe yapfuye ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ugushyingo 2022.

Amakuru aravuga ko iyi ngurube yaciye ikiraro ijya mu nzu imurya akaboko kose k’iburyo inamurya umutwe.

Ababyeyi be bombi ngo bari bagiye ku kazi batashye bashaka umwana baramubura bareba mu kindi cyumba basanga ni ho yamuririye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yabwiye UMUSEKE ko ababyeyi b’umwana batari bahari, agasaba ko ababyeyi igihe batari hafi bajya basiga abana mu baturanyi.

Ati “Twakoranye inama n’abaturage bari bahuririye abo babyeyi, tubabwira ko bagomba kumenya abana babo, tubabwira ko nib anta muntu mukuru uhari, umwana bamusiga mu baturanyi, baza bakajya kumukurayo.”

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibogora.

Inzego zibanze zivuga ko byatewe n’uburangare kuko uyu mwana yari wenyine,nyuma y’aho umukozi wamusigaranye yamuryamishije akigendera.