Mwitondere Baby Shower! Umugore yakorewe baby shower gusa ibyamubayeho nyuma yo gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga biteye agahinda

Mwitondere Baby Shower! Umugore yakorewe baby shower gusa ibyamubayeho nyuma yo gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga biteye agahinda

  • Maggy Wanjiru yapfuye nyuma yo gukorerwa ibirori bya Baby shower

Nov 30,2022

Incuti n'umuryango by'umubyeyi witwaga Maggy Wanjiru bari mu gahinda gakomeye nyuma y'uko uyu mubyeyi yitabye Imana umwanya muto nyuma yo gukorerwa ibirori bizwi nka Baby Shower.

Maggy ni umubyeyi wari utuye mu mugi wa Kericho uherereye mu burengerazuba bwa Kenya hafi y'ikiyaga cya Victoria.

Maggy wari wishimye cyane yashyize amafoto y'ibi birori ku mbuga nkoranyambaga ndetse anereka inda atwite gusa yaje gupfa mu masaha make cyane yakurikiyeho.

Urupfu rw'uyu mubyeyi rwatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ibitandukanye ku birori bya Baby Shower ndetse bamwe bemeza ko uyu mubyeyi yarozwe.

Bamwe mu bagize icyo bavuga bagize bati: 

"Si byiza gushyira ubuzima bwawe bwose ku mbuga nkoranyambaga. Abantu bose siko bakwifuriza ibyiza. Abamarayika bakwakire. Iruhuko ridashira."

Undi yagize ati:

"Ibirori byo kwakira umwana: Baby shower ntibitegurwa kuko bose bagukunda. Ahubwo baba bishushanya ngo bakwereke ko ari incuti zawe. N'ubwo atari bose hari bamwe mu bo wita incuti zawe baba bagufitiye ishyari. Byaba byiza ukoze ibirori nyuma yo kubyara. Imana Ikwakire mu bayo."

Gusa undi ntiyemeranya n'ibi we yagize ati:

"Murekere aho kunenga ibirori bya baby shower. Umubyeyi ashobora gupfa yaba yakoze ibi birori cyangwa atibikoze bitewe n'impamvu zitandukanye kubera ibintu bitagenze neza yaba mbere cyangwa nyuma yo kubyara"

ESE WOWE UBIBONA UTE? DUHE IGITEKEREZO KURI IYI NKURU UCIYE KURI PAGE YACU YA FACEBOOK >> KANDA HANO