Abakobwa: Umusore mukundana ntazigera akubaha niba uzi ko mu rukundo rwanyu harimo ibi bintu

Abakobwa: Umusore mukundana ntazigera akubaha niba uzi ko mu rukundo rwanyu harimo ibi bintu

  • Ibintu bituma umusore mukundana agusuzugura

  • Impamvu zishobora gutuma umusore mukundana atakubaha

Nov 28,2022

Menya impamvu 5 zitera umusore mukundana kugusuzugura.

Gukunda ugakundwa birashimisha. Iyo umusore mukundana cyangwa umugabo wawe agusuzugura bigenda biguca intege, ndetse bikagira ingaruka mbi ku mibanire yanyu. Nyamara hari impamvu zinyuranye zituma umusore mukundana cyangwa umugabo wawe agusuzugura.

Tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zituma umugabo wawe cyangwa umusore mukundana agusuzugura, nk’uko tubikesha urubuga Elcrema rwandika ku mibanire:

1. Kuba utigirira icyizere no guhora uteze amaboko

Nawe ubwawe niba utikunda ninde uzagukunda? Guhora wisuzugura bituma n’abandi bagusuzugura. Guhora uteze amaboko, icyo ukeneye cyose udashobora kukiha ahubwo buri gihe usaba umugabo cyangwa umusore mukundana, bigeraho bikamurambira bigatuma agasuzugura akabona ko ntacyo umaze.

Byaba byiza utangiye gushaka uko udahora umuteze amaboko, nawe ugashaka uko ugira ibyo wikemurira, azatangira kukubaha.

2. Ntagukunda

Iyo umuntu agukunda araguhangayikira, wanababara na we akumva nta mahoro afite. Umuntu rero utita ku kuba wababaye cyangwa wishimye, agakora ibyo yishakiye abizi ko bikubabaza ndetse akagupfobya bigaragaza ko ashobora no kuba rwose atagukunda.

3. Wamugize akamana gato

Ntukigira izindi gahunda zitari we, uramwinginga ukanakora ibintu bigusuzuguza kuko udashaka kumutakaza. Hari ubwo rero abona ko yakwifatiye ntabe akiguha agaciro.

4. Mwakundanye n’ubundi hari icyo umushakaho, na we arabizi

Gukundana n’umuntu kuko umushakaho ikintu runaka na we abizi bituma ibyo agukorera bimera nka mpa nguhe, ntakubahe ahubwo akagufata nk’igikoresho akoresha icyo ashaka. Ni kimwe nko gukundana n’umuntu uziko afite umugore cyangwa undi mukunzi yarabikubwiye ukemera kugumana na we, abona ko nawe nta gaciro wihesheje kuko wemeye kuba numero ya kabiri aho kuba numero ya mbere mu buzima bwe.

5. Ni wowe nyirabayazana

Niba utamwubaha wumva we azakubaha? Niba aho gushimira ibyiza akora buri gihe uba uri kwinuba, urumva we azakwishimira?

Izi ni zimwe mu mpamvu zatuma umusore mukundana agusuzugura cyangwa umugabo wawe.