Abari bagiye gushyingura batwawe n'inkangu 14 muri bo barapfa

Abari bagiye gushyingura batwawe n'inkangu 14 muri bo barapfa

Nov 28,2022

Ubuyobozi bwavuze ko inkangu yabereye mu murwa mukuru wa Kameruni, Yaoundé, yahitanye byibuze abantu 14.

Abapfuye bari bitabiriye umuhango wo gushyingura nk’uko guverineri w’akarere, Naseri Paul Bea abitangaza.

Ku mugoroba wo ku cyumweru, itsinda ry’abatabazi ryakomeje gushakisha imirambo n’abarolotse.

Abaturage bavuga ko imiryango myinshi y’abari baje gushyingura yari iteraniye mu mahema manini ari hejuru y’uyu musozi, igihe igice cy’ubutaka cyamanukaga kigatwara bamwe.

Iki ni kimwe mu biza bitewe n’ikirere muri Kameruni cyahitanye abantu benshi uyu mwaka.

Abanyamakuru bavuga ko imvura nyinshi yateje imyuzure ikabije muri Kameruni muri uyu mwaka,yangiza ibikorwa remezo ndetse inimura abaturage ibihumbi.