Abaguze badafite inyemezabwishyu ya EBM bagiye gutangira guhanwa: RRA

Abaguze badafite inyemezabwishyu ya EBM bagiye gutangira guhanwa: RRA

  • RRA Yavuze Abaguzi Bazajya Bafatwa Badafite Inyemezabwishyu Ya EBM Bazajya Bahanwa

Nov 28,2022

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyiyemeje gutangira gufatira ibihano abaguzi badasaba inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga za EBM,abacuruzi nyuma yo kugura ibintu.

RRA yavuze ko ingamba yafashe zirimo kuba umuguzi uzajya afatwa adafite iyi nyemezabwishyu yaguriyeho ibicuruzwa afite, azajya abyamburwa bigatezwa cyamunara.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooo, Rwanda Revenue Authority, ritangira rivuga ko “hari abacuruzi binangiye bakaba bakomeje kudatanga inyemezabuguzi za EBM cyangwa abahitishamo umuguzi kuyimuha cyangwa kutayimuha.”

RRA ikomeza ivuga ko uwo muco ugomba kuranduka bityo ko “Umuguzi wese udafite inyemezabuguzi ya EBM yaguriyeho ibicuruzwa afite, ibyo bicuruzwa bizajya bitafatwa bitezwe cyamunara.”

Iki kigo kandi cyamenyesheje abacuruzi ko uzafatwa atatanze inyemezabuguzi ya EBM, azahanwa, ubundi hanakorwe ubugenzuzi bw’ububiko bw’ibicuruzwa, bityo ibyo atatangiye inyemezabuguzi abicirwe umusoro kuri byose.

RRA ikomeza ivuga ko uwo mucuruzi kandi “Azakurikiranwa mu butabera ku cyaha cyo kunyereza umusoro abigambiriye, ndetse ubucuruzi bwe buzafungwa mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30).”