Perezida wa Kiyovu yafashwe n'uburakari bwinshi ahita ahagarika umutoza nyuma yo gutsindwa na Gasogi United

Perezida wa Kiyovu yafashwe n'uburakari bwinshi ahita ahagarika umutoza nyuma yo gutsindwa na Gasogi United

Nov 27,2022

Nyuma yo gutsindwa na Gasogi United 3-1 ku munsi wa 11 wa shampiyona, Mvukiyehe Juvenal, umuyobozi wa Kiyovu Sports yavuze ko bahagaritse umutoza Alain André Landeut.

Perezida Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yahise ahagarika umutoza André Landeut kuko we na bagenzi be batakwihanganira umuntu uza gukinira mu byo baba barashoyemo amafaranga.

Ati "Tugomba gufata imyanzuro ikomeye kuko hari igihe umutoza cyangwa undi muntu ashobora kuza agakora ibyo ashaka yumva, akangiza ikipe kandi hari abantu baba bashoyemo amafaranga, ubwo rero hari imyanzuro namubwiye ko uyu munsi atongera gutoza ahagarara, atongera gutoza ibindi azaza ku kazi tukamubwira imyanzuro twamufatiye, ni yo mpamvu wabonye nagiye kuvugana na we."

Landeut yahagaritswe nyamara yari aheruka gutsinda Rayon Sports.

Biratangaje kuba Kiyovu Sports yahagaritse umutoza kandi ari ku mwanya wa 2 n’amanota 21 ku rutonde rwa shampiyona, ruyobowe na Rayon Sports ifite 22 n’aho APR FC ikagira 19 ku mwanya wa 3.

Landeut ashobora kuba umutoza wa 3 utandukanye n’ikipe nyuma y’iminsi 11 ya shampiyona.