Rayon Sport yakubitiwe i Musanze naho Kiyovu yandagazwa na Gasogi United

Rayon Sport yakubitiwe i Musanze naho Kiyovu yandagazwa na Gasogi United

  • APR FC yanganyije na Mukura VC

  • Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC 2-0

  • Kiyovu Sports yahawe isomo rikomeye na Gasogi United 3-1

Nov 27,2022

Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ibitego 2-0 mu gihe Kiyovu Sports nayo yongeye kwihanizwa na Gasogi United iyitsinda ibitego 3-1.

Agahinda n’umubabaro ni byose ku bafana n’abakinnyi b’aya makipe akurikiranye muri shampiyona kuko yatsinzwe arushwa nabo bari bahanganye.

Mu mukino wabereye kuri stade Ubworoherane,Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-0 ndetse inahabwa ikarita itukura yahawe Ndizeye Samuel wakoreye ikosa rikomeye Ndahayo Valerie kugeza ubwo Ambulance imutwaye.

Ku munota wa 84 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agbrevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad wari uwuzamukanye.

Nyuma y’iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe na Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wazonze cyane iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

Ku rundi ruhande,Ikipe ya Gasogi United iri mu zatesheje igikombe Kiyovu Sports umwaka ushize,yongeye gusubira urucaca irutikura ibitego 3-1.

Ibitego bya Gasogi United byatsinzwe na Malipangu watsinze bibiiri ku munota wa 14’, n’uwa 76 kuri penaliti naMackenzie kuwa 90+5,Mu gihe Kiyovu yatsindiwe na Fiston.

APR FC yo yahagamwe na Mukura VS banganya 0-0.

Nubwo yatsindiwe i Musanze, Rayon Sports iracyayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 22,ikurikiwe na Kiyovu na 21 mu gihe APR FC ifite 19 ku mwanya wa 3.

Uko imikino yagenze:

Kiyovu Sports 1-3 GASOGI UNITED

MUSANZE 2-0 Rayon Sports

Mukura VS 0-0 APR FC

RWAMAGANA FC 1-0 Espoir FC

 

Urutonde:

1. Rayon Sports 22 Pts

2. Kiyovu Sports 21 Pts (+1)

3. APR FC 19 Pts

4. Gasogi United 18 Pts