M23 yigaruriye utundi duce 2 twagenzurwaga na FDLR nyuma y'uko yari yavuze ko igiye guhagarika imirwano

M23 yigaruriye utundi duce 2 twagenzurwaga na FDLR nyuma y'uko yari yavuze ko igiye guhagarika imirwano

  • M23 yakomeje imirwano ihita yigarurira uduce 2

  • M23 yabeshye ko igiye guhagarika imirwano

Nov 27,2022

Abarwanyi ba M23 baraye babeshye ko bagiye guhagarika imirwano na FARDC ariko uyu munsi bakomeje intambara ndetse bigaruriye uduce twa Kabarozi na Bwiza twegereye Umujyi wa Kichanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo uyu mutwe wasohoye mbere y’isaha ya 18h00 zo kuri uyu wa Gatanu, wavuze ko uhagaritse imirwano.

Aba barwanyi bari basabwe n’abaperezida ba EAC guhagarika intambara bagasubira inyuma mu kirunga cya Sabyinyo, banze kubyubahriza bakomeza imirwano ndetse bigarurira utu duce dushya.

Rwandatribune dukesha iyi nkuru yavuze ko umuntu wayo uri mu Bwiza,avuga ko Inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri Batayo ya Samaria zateye ibirindiro bya M23 biri ahitwa, Ruboga, Mutanda na Kishishe mu ma saa moya za mu gitondo.

Umuturage utuye muri Bwiza utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ingabo za Leta FARDC zifatananyije n’inyeshyamba za FDLR zasubijwe inyuma na M23 zihungira mu mujyi wa Kichanga.

Uyu muturage kandi yavuze ko ubu uduce twa Bwiza na Kabarozi twari ibirindiro bikomeye bya FDLR twaguye mu maboko ya M23.

Abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 batangiye gusatira inkengero z’umujyi wa Kichanga.

Mu duce twa Kibumba, Ruhunda na Buhumba byegereye umupaka w’u Rwanda mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana na Bugeshi, abaturage bavuga ko bakomeje kubona abarwanyi ba M23 mu birindiro byabo kandi nta gahunda bafite yo kuhava.