Ubuzima bwa Junior Multisystem wamamaye mu gukora muzika mu Rwanda buri mukaga. Arasaba amasengesho

Ubuzima bwa Junior Multisystem wamamaye mu gukora muzika mu Rwanda buri mukaga. Arasaba amasengesho

  • Junior Multisystem arasaba abantu kumusengera

Nov 26,2022

Ubuzima bwa Karamuka Jean Luc wamamaye mu gutunganya indirimbo nka Junior Multisystem buri mu kaga kubera uburwayi akomora ku mpanuka yakoze, arasaba abantu kumusengera.

Binyuze mu mafoto amaze iminsi ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, Junior Multisystem agaragaza ko umunsi agenda ananuka cyane nubwo mu mpera za 2021 yavuze ko ari siporo, gusa bivugwa ko ari ukubera uburwayi bivugwa ko bufitanye isano n’ingaruka zo gucibwa akaboko ubwo yakoraga impanuka.

Mu ifoto ye aheruka gushyira hanze ku munsi w’ejo hashize yagize ati "munsegere".

Muri Kamena yari aherutse gushyiraho indi foto iherekezwa n’amagambo agira ati "ndarwaye cyane, munsengere."

Junior yakoze impanuka muri Mata 2019 agongwa n’imodoka maze ukuboko kurangirika biba ngombwa ko baguca.

Muri uyu mwaka nibwo yahishuriye itangazamakuru ko nyuma y’iminsi mike aciwe ukuboko yatangiye kujya aribwa aho baguciriye bikomeza kugenda byiyongera, ubu akaba asaba ubuvugizi ngo abe yavurwa neza agakira.

Junior Multisystem yakoze indirimbo zakunzwe nka ’Urudashoboka’ ya Knowless, ’Umufatiye Runini’ ya Urban Boys, ’Ni ko nabaye’ Zizou Alpacino ft All Stars n’izindi.