Urubanza rwa Prince Kid rwapfundikiwe humvwa ubuhamya bw'abakobwa 4

Urubanza rwa Prince Kid rwapfundikiwe humvwa ubuhamya bw'abakobwa 4

Nov 26,2022

Urubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid rwashyizweho akadomo, isomwa rizaba tariki 02 Ukuboza, 2022 ku isaha ya saa saba z’amanywa.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ko abatangabuhamya bagera kuri bane, gusa bahawe code mu rwego rwo kubarindira umutekano.

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubukuye urubanza ruregwamo Ishimwe Diedonne wamenyekanye nka Prince Kid, ku byaha bifitanye isano no gukoresha imibonano mpuzabitsina abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ishimwe Diedonne ashinjwa n’abashinjacyaha babiri bo ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge bamukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Abatangabuhamya noneho bagiye ku rukiko aho batangira ubuhamya bwabo.

Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa ku wa 17 Ugushyingo, 2022, rusubikwa kubera inzitinzi zatanzwe na Prince Kid ndetse n’abamwunganira mu mateko.

Banze ko abatangabuhamya babutanga bari mu Bushinjacyaha Bukuru kuko umushingamategeko yategetse ko abatangabuhamya babutanga bari mu rukiko rusanzwe, cyangwa mu rukiko rw’Ikirenga.